Nyuma y’amezi arindwi n’amasiganwa atanu yikurikiranye, u Rwanda rwabonye umupilote mushya wegukanye igikombe cya Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka mu 2025. Uwo ni Kalimpinya Queen, wabigezeho ku wa 6 Ukuboza 2025 nyuma yo gutsinda Rallye des Mille Collines yabereye mu Karere ka Rwamagana.
Kalimpinya, wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, yegukanye iri siganwa ari kumwe na Ngabo Olivier bakinana nka ‘co-pilote’, aho bakoreshaga imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza. Intsinzi yabo muri Rallye des Mille Collines yabahesheje guhita bashimangira ko ari ibihangange bahita igikombe cya shampiyona, cyane ko uwo bari bahanganye ku mwanya wa mbere, Giancarlo Davite, atigeze yitabira iri rushanwa risoza umwaka.
Iri siganwa ryakinwe mu duce dutandatu two mu mihanda ya Munyaga, Musha, Rwamagana na Cyaruhogo, aho Kalimpinya na Ngabo bakoresheje isaha 1, iminota 53 n’amasegonda 14, barusha iminota 31 n’amasegonda 31 Rutuku Mike wakinanaga na Gasarabwe Alain. Ku mwanya wa gatatu haje Dusingizimana Salvator wakinanaga na Kubwimana Emmanuel.

Mu modoka esheshatu zatangiye iri rushanwa, ebyiri ntizigeze zirusoza. Zari zitwawe na Murengezi Bryan wari kumwe na Mpano Avy-Michel, ndetse na Hakizimana Jacques wakinanaga na Ish-Kevin.
Intsinzi ya Kalimpinya Queen ifite igisobanuro gikomeye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, kuko yegukanye Shampiyona y’Igihugu nyuma y’imyaka itatu gusa atangiye gukina nk’umupilote wuzuye. Yatangiye uru rugendo mu 2019 ari umupilote wungirije (co-pilote), aza gutera intambwe iganisha ku rwego rwo hejuru.
Ikindi cyihariye ni uko Kalimpinya ari we mupilote rukumbi wasoje amasiganwa yose atanu yakoze Shampiyona y’Igihugu ya 2025, bituma agaragaza ubudacogora n’ubushobozi bwo guhangana mu bihe byose by’irushanwa.

Muri ayo masiganwa atanu, Kalimpinya yegukanye ‘1st Sprint Musha Rally – GMT’ yabaye muri Gicurasi, aba uwa cyenda muri Rwanda Mountain Gorilla Rally yabaye muri Nyakanga, aba uwa kane muri ‘2nd Sprint Nyirangarama Rally’ muri Nzeri, aba uwa gatatu muri Huye Rally mu Ukwakira, mbere yo gusoza umwaka yegukanye Rallye des Mille Collines.
Mugenzi we bakinana, Ngabo Olivier, na we yahawe igihembo cyo kuba ‘co-pilote’ w’umwaka wa 2025 muri Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka, ashimirwa uruhare rudasanzwe yagize muri iyi ntsinzi.
Mu cyiciro cy’abakinisha imodoka zikururira imbere (front-wheel drive), irushanwa ryegukanywe na Rutabingwa Gratien, mu gihe mu bapilote bungirije bahize abandi hari Munyaneza Irénée bakinana. Intsinzi ya Kalimpinya Queen ni amateka mashya mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, ikaba ikomeje gushimangira uruhare rw’abagore mu mikino isanzwe ifatwa nk’iy’abagabo benshi, ari na ko iba isoko y’ihumure n’icyizere ku rubyiruko rufite inzozi zo kugera kure muri siporo y’imodoka










