Umubyinnyi w’ikirangirire akaba n’umutoza w’imbyino muri Nigeria, Kafayat Shafau wamenyekanye cyane ku izina rya Kaffy, yatangaje ko akunze guhura n’ivangura rishingiye ku kuba yatandukanye n’umugabo we.
Avuga ko hari abamubwira ko atagakwiye kongera gushaka cyangwa gutekereza ku rukundo bitewe n’uko ari umubyeyi w’abana babiri.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru kuri The Honest Bunch Podcast, Kaffy yavuze ko iyo myumvire igoreka kandi isuzugurisha abagore, kuko ntawe ukwiriye kubuzwa kongera kugerageza urukundo nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye.
Yagize ati“ Hari umuntu wigeze kumbwira ngo kubera ko ndi umubyeyi umfite abana babiri, sinagakwiye kongera gutekereza ku rukundo.
Ariko se kuki umuntu watandukanye n’umugabo cyangwa umugore we ataba umukandida mwiza kurushaho, cyane cyane iyo yabashije kwikosora ?”
Uyu mubyinnyi yavuze ko itandukana ry’ingo ari ikibazo gihangayikishije ku rwego rw’isi, agaragaza ko hejuru ya 70% by’ingo zisenyuka.
Ati“ Ni iki cyemeza ko abashakanye uyu munsi batazatandukana ejo? Kuki abantu batekereza ko bagomba kurongora cyangwa kurongorwa n’abo bita ‘bashya’, nyamara bose bajya mu mibare y’isi igaragaza ko hejuru ya 70% by’ingo zisenyuka? Niba ari uko bimeze, nanjye ndi muri abo 70%.”
Kaffy, w’imyaka 45, yavuze ko yigiye byinshi mu rugendo rwe rw’urukundo ndetse ashimangira ko amahoro ari yo shingiro ry’umubano nyakuri kurusha amarangamutima.
Ati“ Urukundo nyarwo ruduha amahoro, si amarangamutima adutera ubwoba cyangwa kudatuza. Urukundo nyakuri ntirugomba kukuzanira guhangayika. Njye ndacyari mu rugendo rwo kwikura mu bibazo byanjye byo guhangayika mu rukundo.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka irenga 10 mu rugendo rwo kwikosora, hari n’igihe abana be ubwabo basabye ko batandukana n’umugabo we niba byari ngombwa.
Kaffy yakunze gusangiza abamukurikira inkuru y’uko yatandukanye na Joseph Ameh wahoze ari umugabo we, ndetse akavuga ko mu gihe cy’imyaka itatu babanaga ibintu byari byararushijeho gukomera ku buryo batabashaga no gukora imibonano mpuzabitsina.







