Umuhanzi w’Umunyarwanda Juno Kizigenza, yavukiye mu Karere ka Kicukiro mu 2001, akaba ari umwana wa kane mu bana barindwi, yagaragaje ko inzozi zo gukora umuziki ashobora kuzigeraho abikesha umuhate, impano n’icyerekezo gihamye. Yatangiye gukunda umuziki akiri muto, yumva afite icyifuzo gikomeye cyo kuzahagarara ku rubyiniro runini no gusangiza isi ubutumwa bwe binyuze mu ndirimbo.
Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri aka karere. Juno akunze gukora injyana za Afro Pop, Beat na Fusion. Mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga, ari kubaka izina rikomeye mu muziki, aho rikomeza kwaguka umunsi ku wundi.
Indirimbo ze zikundwa n’abakiri bato n’abakuze, abagabo n’abagore, bitewe n’uko ahuza amagambo n’umuziki mu buryo bwuzuzanya. Hari aho biba bikomeye, hakaba n’aho biba byoroshye, ariko indirimbo ze zikunze kuba zuzuyemo amarangamutima.
Akimara kwinjira mu mashuri yisumbuye mu Agahozo Shalom Youth Village, Kizigenza yatangiye kunoza impano ye, atangira kwandika no gufata amajwi y’indirimbo zigenewe bagenzi be bifuzaga kwinjira mu mwuga w’umuziki.
Mbere yo gutangira gukora umuziki ku giti cye, Kizigenza yabanje kumenyekana mu muziki nyarwanda binyuze mu bufatanye no gushyigikirwa n’umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Indirimbo yatangiriyeho zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko izakunzwe cyane zirimo “Nazubaye,” “Away” yakoranye na Ariel Yawz, “Please Me,” “Kizigenza,” ndetse na EP ye iheruka yise “6kg.”
Kizigenza akomeje gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we agamije kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Impinga, yavuze ko yizeye ko mu myaka mike iri imbere azaba abarirwa mu bahanzi bakomeye mu gihugu, kandi ko yumva afite ubushobozi n’ubushake bimufasha kugera ku ntego.
Yagize ati: “Ndizera neza ko mu myaka iri imbere nzaba ndi mu bahanzi bakomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”
Kugeza ubu, uyu muhanzi mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo nshya imaze amezi 11, yise “Shenge,” yakunzwe na batari bake, aho muri ayo mezi imaze kurebwa na miliyoni 6.9. Si ibyo gusa, kuko no mu minsi itarenze 12 yashyize hanze indi ndirimbo yise “Mariza wanjye,” yakoranye na Ruti Joel, kuri ubu imaze kurebwa n’ibihumbi 239, kandi ikaba ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Kora hano ubashe kureba indirimbo shyashya ya Juno Kizigenza👇👇👇







