Izina ry’akabyiniriro umuhanzi Juno Kizigenza akoresha rya ‘Rutwitsi’ ryinjiye mu biganiro bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, asabye ko ryahindurwa kubera uburemere bw’igisobanuro rifite mu mateka y’u Rwanda.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, ubwo Dr Bizimana yasubizaga ibitekerezo by’urubyiruko n’abandi ku mvugo zigezweho zikunze gukoreshwa mu myidagaduro n’ibirori, zirimo ijambo “gutwika” rifatwa na benshi nk’irigaragaza ibyishimo n’imbaraga.
Mu gusobanura impamvu iryo jambo ritakwiye gukoreshwa mu buryo bw’imyidagaduro, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko “gutwika” rifite amateka akomeye kandi ababaje mu Rwanda, cyane cyane mu bihe by’icuraburindi byabaye hagati ya 1959 na 1960, aho inzu z’Abatutsi zatwikwaga mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni muri urwo rwego ikibazo cya Juno Kizigenza cyagarutsweho, nyuma y’uko umwe mu bakoresha urubuga rwa X abajije niba kabyiniriro ke ka ‘Rutwitsi’ nako kadakwiye gukurwaho. Mu gusubiza, Minisitiri Bizimana yagize ati: “Nabiveho rwose ahindure izina.”
‘Rutwitsi’ ni izina Juno Kizigenza yakoresheje cyane mu rugendo rwe rwa muzika, aho mu ndirimbo nyinshi atangira agira ati: “Rutwitsi muzi,” bikaba byari byaramugize umwihariko mu bafana be, cyane cyane urubyiruko.
Icyakora, Minisitiri Bizimana yibukije ko n’ubwo imyidagaduro igira umudendezo mu guhanga, idakwiye kwirengagiza amateka, indangagaciro n’ururimi byubakiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko gukoresha amagambo cyangwa amazina adafite ishingiro ryiza mu muco nyarwanda ari ukwica ururimi n’indangagaciro z’igihugu.
Ati: “Nta Munyarwanda wakubaka atubakiye ku muco wacu, amateka n’indangagaciro. Ururimi rwacu rufite igisobanuro gikomeye, ntirukwiye gukoreshwa uko bishakiye.”
Ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga habaho impaka ndende, aho bamwe bashyigikiye icyemezo cya Minisitiri Bizimana bavuga ko abahanzi bakwiye kugira uruhare mu gusigasira amateka n’indangagaciro, mu gihe abandi bagaragazaga ko ururimi n’imvugo bigenda bihinduka bitewe n’ibihe.

N’ubwo Juno Kizigenza ubwe ataragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, birateganywa ko iyi mpaka ishobora gutuma atangira gutekereza ku guhindura kabyiniriro ke, mu rwego rwo kwirinda gukomeza guteza impaka no kubahiriza ibisabwa n’inzego z’igihugu.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza uko imyidagaduro n’amateka bihurira ku murongo umwe, ndetse n’uruhare rukomeye abahanzi bafite mu kubaka sosiyete iboneye, itazibagirwa aho yavuye n’ibiyiranga.







