Umuhanzikazi Jowy Landa yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi King Saha, avuga ko amufitiye urukundo rukomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jowy Landa, ukomeje gushyira hanze indirimbo nshya uko bukeye n’uko bwije, yagaragaje ko impano idasanzwe ya King Saha ari imwe mu mpamvu zituma amukunda cyane.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yifuza gukorana na we umushinga mushya w’indirimbo muri uyu mwaka, kuko yizera ko ibyo King Saha akozeho byose bigenda neza.
Ati: “Ubu nkunda cyane King Saha. Afite impano idasanzwe ku buryo n’iyo yakorora gusa, bihita biba byiza cyane. Sinzi ibanga afite cyagwa akoresha. Muri uyu mwaka ndifuza ku nzakorana na we indiroimbo.”
Kuri ubu, indirimbo nshya ya Jowy Landa yakoranye na Dax Vibez ikomeje gucurangwa cyane hirya no hino ku maradiyo no gukundwa n’abatari bake, bityo indi mikoranire mishya na yo ishobora kurushaho gushimisha abakunzi be b’umuziki.









