Umuhanzikazi Jowy Landa yavuze ko atigeze aba inshuti magara n’umuhanzi mugenzi we Ava Peace, nubwo hari benshi bakomeje kuvuga ko bombi bagiranye amakimbirane.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV Uganda, aho yasobanuye neza uko umubano wabo wari umeze nyuma y’ibihuha byavugaga ko batandukanye nabi.
Jowy Landa yavuze ko nubwo yakoranye indirimbo na Ava Peace, abantu benshi bahise bakeka ko ari inshuti magara, nyamara atari ko byari bimeze.
Yagize ati: “Nta kibazo mfitanye na we, ariko ntabwo twigeze tuba inshuti z’akadasohoka. Ni umuntu twakoranye indirimbo gusa.”

Ibi bije nyuma y’uko Ava Peace na we yari aherutse gutangaza ko kuba batakigaragara hamwe cyane biterwa n’uko buri wese yahugiye mu bikorwa bye bya muzika.
Mu kiganiro, abari bakiyoboye banasabye Jowy Landa guhamagara Ava Peace kuri telefoni live kugira ngo yerekane ko nta kibazo kiri hagati yabo.
Ku ikubitiro Jowy yabanje gutungurwa n’icyo cyifuzo, abaza impamvu byari ngombwa kumuhamagara mu kiganiro kiri live.
Nyuma ariko yemeye kumuhamagara, mu rwego rwo kugaragaza ko nta makimbirane bafitanye.
Jowy Landa yakomeje asobanura ko nubwo bafitanye ubucuti, batigeze baba “best friends” nk’uko bamwe babitekereza.
Yagize ati: “Turi inshuti zisanzwe, ntabwo turi besties kuko besties baba bahorana igihe cyose, twe si ko bimeze.”
Uyu muhanzikazi yanagaragaje ko umuntu yigeze gufata nk’inshuti magara mu muziki ari Nandor Love, gusa ngo uko iminsi yagiye ihita buri wese agenda ahugira mu bikorwa bye.
Yasoje avuga ko kuri ubu umuntu afata nk’inshuti ye ya hafi kurusha abandi ari nyina umubyara, kuko ari we bahorana cyane kandi umuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi.








