Umuhanzi w’icyamamare ukora injyana ya Afropop, John Blaq yatangaje ko afite gahunda yo gukora igitaramo kizaba gikomeye muri uyu mwaka, kikazaba ari igitaramo cyigaragaza igaruka (Comeback) mu muziki neza, ni nyuma y’igitaramo gihambaye yaherukaga gukora mu mwaka wa 2019.
Uyu muhanzi wari umaze igihe yifuza kongera gutegura igitaramo kuva aho yakoreye muri Freedom City mu 2019, yavuze ko ubu yiteguye ariko ko akiri gushaka umu-promoter yakwizera kandi wamufasha gushyira mu bikorwa iki gitaramo.
John Blaq ati: “Turimo gushaka abantu dushobora gukorana kandi bizewe kugira ngo dufatanye gutegura igitaramo kizaba muri uyu mwaka.”
Yanavuze ko hari abantu bari kuganira, kandi ko igihe nikigera abazogera bagatangaza amakuru arambuye kuri iki gitaramo gitenganyijwe.
Ati: “Turimo gukorana n’abanyu bamwe, kandi igihe gikwiye tuzabagezaho andi makuru kandi n’abafana bazabimenya. Ariko ikiza ni uko uyu mwaka John blaq azakora igitaramo, mu izina ry’Imana.”
Nubwo aho igitaramo kizabera hataratangazwa, John Blaq yavuze gishobora kubera muri Hotel Africana, avuga ko izaba ari intambwe ikomeye ndetse n’iterambere mu muziki we.
Yongeyeho ati: “Kuki Africana mu hantu hose? Ni mpamvu yo gutera imbere. Mu ruganda rw’umuziki, hari aho uhera nka Freedom City, ukagenda uzamuka ukagera kuri Hotel Africana, naho ukahava kogera ukazamuka ukajya i Lugogo, hanyuma ukazagera kuri Hotel Serena. Birumvikana ubarimo gutera intambwe ikomeye iyo udahamye hamwe.”
Yashimangiye ko akizamuka ndetse ko keneye abafana benshi, kandi ko adashaka gutegura igitaramo ahantu hahenze cyane ku buryo abafana batabasha kubona amafaranga yo kukitabira.
Yasoje agira ati: “ndacyazamuka hamwe n’abafana banjye, ndacya cyeneye abafana kandi benshi, kandi sinshaka gukorera igitaramo ahantu hahenze ku buryo bashobora no kubura mafaranga yo kwinjira ‘oya’, sinshaka kuzibaza impamvu abafana banjye batitabiriye igitaramo cyanjye.”







