Urwego rw’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye, nyuma y’intambara y’amagambo yahuje Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Kigali na Musangamfura Christian uzwi nka ‘Lorenzo’ wa SK FM.
Byose byakomotse ku itangazo rya Rayon Sports ryamagana Umunyamakuru wa Radio Rwanda ku bijyanye n’itandukana ryayo na Serumogo Ali.
Nyuma y’uko iri tangazo rishyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Jean Luc yahise ashyira ubutumwa kuri X ashima Lorenzo, amubwira amagambo yasize benshi bibaza niba hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ari ukuri.
Jean Luc yagize ati “Ishyuke Lorenzo. Komerezaho aho Ngabo Roben yari agejeje.”
Aya magambo yasamiwe hejuru, bamwe bayafata nk’aho yemeje amakuru yavugaga ko Lorenzo yaba yarasimbuye Ngabo Roben ku bijyanye n’imikorere y’imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports.
Mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” kuri SK FM, Lorenzo yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko konti ye ya X yinjiriweho (hacked) ndetse ko ubutumwa bwari bwagiyeho atabushyizeho.
Icyakora, mu minota mike yari yabanje, yari yagaragaje ko yabonye amatangazo ya Rayon Sports, ibintu byatumye bamwe bashidikanya ku bisobanuro bye.
Mu kiganiro, Lorenzo yumvikanye atunguwe n’uburyo Jean Luc yamushimiye mu ruhame, abifata nk’ikintu cyashoboraga kumwangiriza izina mu kazi. Yavuze ko yubaha Jean Luc ariko ko atari byiza kumuhuza n’amakuru atemeza.
Nyuma y’amasaha make, Jean Luc yasohoye ubutumwa busaba imbabazi, avuga ko yashingiye ku byo yumvise mu makuru, kandi niba atari byo, nta mutima mubi yari afite.
Ibi byabereye mu gihe Rayon Sports yari imaze gutsinda Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, aho aba banyamakuru bombi bahuriye imbonankubone.
Basuhuzanyije, ariko nyuma y’amasegonda macye, Jean Luc ahita agenda, Lorenzo amusaba ko bazavugana.
Iyi nkuru yagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba intandaro y’impaka mu itangazamakuru rya siporo.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bikwiye kubera isomo abanyamakuru, cyane cyane mu gihe amakuru ajyanye n’amakipe akomeye nka Rayon Sports aba akurikiranywe n’imbaga.










