Umuririmbyi Jackie Chandiru yatanze ibitekerezo bye ku mpamvu ya bamwe mu bahanzi bahisemo gushyigikira uruhanderwa politiki, icyemezo usanga kenshi kigira ingaruka ku mubano b’abafite n’ababakunzi babo mu byu muziki.
Mu kiganiro uy muhanzikazi yagiranye n’ibitangazamakuru, Jackie yashimangiye akamaro ko gutandukanya umuziki na politiki, aho yasabye abahanzi kwicecekera ntibivage mu bya politiki, cyane ko bishobora kubateranya n’abakunzi babo.
Nk’uko yabitangaje, gufata uruhande rwa politiki bishobora kugira ingaruka ku itari nziza ku muhanzi, kuko bishobora gutuma bamwe mu bakunzi babo babanga cyagwa urukundo bamukundaga rugabanyuka, cyene ko utamenya ngo abafana bawe bakunze uwuhe munyapolitike, ibyiza wakwicecekera.
Jackie yagize ati“Abahanzi bahisemo gufata impande zimwe za politiki ntibari mu kuri. Umuhanzi agomba gutandukanya umuziki na politiki. Iyo uhisemo gushyigikira politiki, menya neza ko bigutwara igice cy’abakunzi bawe.”
Jackie yanavuze ko inshingano nyamukuru y’umuhanzi ari ugushyira imbere umwuga we aho gushyira imbere politiki.
Kandi Jackie yasabye abahanzi kwibanda ku byo bakora, gushimisha abakunzi babo, kwakira ibihembo by’umwuga wabo, kandi bakirinda kwivanga mu bya politiki.







