Mu gitondo cyo ku wa 26 Kanama 2025 Urukiko rwa Gisirikare rugiye gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku basaga 28 barimo abasirikare, abanyamakuru n’abasivile.
Ishusho yo ku rukiko rwa Gisirikare mbere yo gusoma umwanzuro
Abasaga 28 barimo abasirikare, abasivile, abanyamakuru, abakozi ba RCS[Urwego rushinzwe igorora] bageze mu cyumba cy’iburana ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.
Abasirikare bambaye impuzankano naho abasivile bambaye imyenda ifite ibara ry’icyatsi.
Nageze ku rukiko saa tatu n’igice nsanga huzuye abantu benshi biganjemo abanyamakuru b’umwuga n’abakora itangazamakuru rya rubanda ‘Citizen journalists/YouTubers’.
Abo mu miryango y’abafunzwe nibo bari benshi ndetse. Umutekano wari ucunzwe n’urwego rushinzwe imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda [Miltary Police] ariko kandi hari n’abashinzwe itangazamakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Saa yine zigeze rero abanyamakuru twahamagawe tumenyeshwa uko turi bwitware. Bati”Abanyamakuru muze hano. Birabujijwe gufotora, gufata amajwi no guhagarara mu rukiko”.
Ubwo kuko byari bigoye gutandukanya umuturage n’umunyamakuru abasirikare bigiriye inama yo kubaza abafite amakarita y’akazi noneho buri umwe yemererwa gutambuka.
Ababyeyi n’imiryango y’abafunze bateye hejuru bati’abanyamakuru ntibaturusha agaciro ku bantu bacu! ” Umusirikare ufite ipeti rya majoro yagishije inama umutima asanga buri wese ntari bwisange imbere mu cyumba kiberamo isomwa.
Twasabwe kwerekana amakarita, dore ko ntajya ngendana izifatika(hard copy) narebye muri telefoni mwereka ikarita. Na we ati”tambuka”.
Ku muryango w’icyumba hari abasirikare batwereka intebe twemerewe n’izibujijwe. Nicaye imbere ngo hatagira ibincika.
Niba hari abantu baje kumva urubanza nibura hinjiye abasaga 30 abandi basigara hanze bategereje ibiza kuva mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwasakaye mu itangazamakuru kubera amazina arimo.
Isaha yagenwe yarinze irangira rudasomwe, ubu turicaye turategereje nka kumwe abanyeshuri bategereza isomwa ry’amanota ngo bamenye uwimuka n’usibira.
Ni nako bimeze ku miryango ifite ababo bafunzwe, ubwoba ni bwinshi ku buryo bategereje inyundo ya nyuma yemeza abakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyangwa se bakarekurwa by’agateganyo
Turategereje isomwa….