Mu gihe ubuhanzi bukomeje gatera imbere mu Rwana, Akarere ka Huye kiteguye kwakira iserukiramuco rishya ryiswe Siga Arts Festival, rigamije guhuriza hamwe abahanzi b’ingeri zitandukanye no kwegereza ibikorwa by’ubuhanzi abaturage.
Iri serukiramuco ryateguwe n’umusizi Rumaga, iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya ryo ya mbere kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026. Bitegenyijwe ko rizajya riba ngarukamwaka, kandi rikazazenguruka igihugu, nubwo biteganyijwe ko buri gihe rizajya ritangirira I Huye, aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’amateka n’umuco nyarwanda.
siga Art Festival nabwo igamije umuziki gusa, ahubwo izahuriza hamwe ubusizi, imbyino, ikinamico, urwenyan’indi myidagaduro nserukarubuga, mu rwego rwo kwishimira ubuhanzi nk’umusingi w’umuco n’terambere.
Mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco harimo Element, Christopher, Kevin Kade, Alyn Sano, Riderman, Bwiza, Juno Kizigenza, Mani Martin, Jules Sentore, Massamba Intore n’abandi. Hazitabira kandi amatsinda n’abanyarwenya barimo aba Gen Z Comedy, Papa Sava n’abandi benshi, bigaragaza ko iri serukiramuco ari urubuga ruhuriza hamwe impano zitandukanye.

Rumaga yavuze ko intego nyamukuru ari ugutuma ubuhanzi butava mu nzu y’imyidagaduro gusa, ahubwo bukagera no mu baturage bose, bityo bigatanga uruhare mu kubaka umuco no guteza imbere impano ziri hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi bugera kuri benshi kurushaho.”
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizasozwa ku wa 21 Werurwe, umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuhanzi, mu rwego rwo kurushaho guhuza ibikorwa byaryo n’agaciro ubuhanzi bufite ku rwego rw’isi.
Abategura iri serukiramuco bavuga ko rizafasha cyane urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kubona amahirwe yo kwegera abahanzi bakunzwe, kwigira kuri bo no kubona urubuga rwo kugaragaza impano zabo.
Siga Arts Festival iteye intambwe nshya mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, aho biteganyijwe ko izaba urubuga ruhoraho rwo kugaragaza impano, guteza imbere umuco no gukomeza kubaka isura y’igihugu giha ubuhanzi n’umuco umwanya ukwiye.








