Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu muhanzi w’icyamamare, wamaze imyaka 17 atuye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ari i Kigali aho yaje gukora igitaramo gikomeye yise “Niwe Healing Concert” cyabaye muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo kikaba cyarasigaye cyane mu mitima y’abantu baje kucyitabira bataha banyuzwe. Muri iyi nkuru turagaruka muri make cyane uyu muhanzi washatse kuba umunyamakuru wa Radio bikarangira ahita umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana
Inzozi z’ubuto: Kuba umunyamakuru

Nk’umwana wari ukuriye mu Burundi, Richard yahoze afite inzozi zo kuba umunyamakuru, by’umwihariko umunyamakuru w’amaradiyo. Yibuka uburyo yakundaga gufata radiyo agatangira kwirikodinga aririmba, mu gihe atari azi ko hari aho abahanzi bajya kwandika indirimbo mu ma studio. Abagize umuryango we bakundaga kumutangarira, bamubona akora ibyo byose mu rugo.
Yari akurikiye cyane ijwi ry’umunyamakuru yari yarihebeye witwaga Willy wakoraga kuri radiyo yo mu Burundi. Uko yumvaga ijwi rye ryuzuye ubuhanga n’ubushishozi, byamuteraga imbaraga zo gukomeza kwifuza kuba umunyamakuru. Richard avuga ko yumvaga ijwi rya Willy rihura neza n’ibyo yasomaga mu bitabo bye, bikamufasha kumva ko ijwi ari inzira ikomeye yo kugera ku bantu.
Uko Imana yamuyoboye mu muziki
Nubwo yifuzaga kuba umunyamakuru, Richard avuga ko Imana yamuyoboye mu nzira atatekerezaga. Ati: “Sinigeze ntekereza ko nzaba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya. Ariko ni Imana, Imana y’Abisirayeli, yandangiye iyi nzira. Ntabwo nari nabyiteguye cyangwa ngo nishyire muri ubu butumwa, natekerezaga ko nzaba umunyamakuru gusa.”
Mu mwaka wa 2001, Richard yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Yambaye Icyubahiro” muri studio yoroheje yo muri Uganda, nta n’umucuranzi yari afite. Iyo ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki wuzuye kwizera. Nyuma y’imyaka mike, mu 2004, yatangiye gukora ku gisingizo cye cya mbere yise “Niwe”, cyasohotse mu 2005.
Album “Niwe” n’urugendo rw’umuziki
Album “Niwe” yabaye igihamya cy’uko Imana ari yo yamuyoboraga mu rugendo rwe. Richard avuga ko buri gihe yagiraga ibitekerezo bishya by’umwuka bimufasha kuyobora abakoraga mu studio. Indirimbo ze zagiye zigaragaza ubutumwa bwo gushimira Imana, gukomeza kwizera no guha abantu icyizere mu bihe bikomeye.
Indirimbo zakunzwe cyane harimo “Niwe”, “Sumuhemu”, “Ibuka”, “Mbwira ibyo ushaka”, “Nzaguheka”, n’izindi nyinshi, zose zikaba zarabaye indirimbo zifasha abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Inzozi z’ubuto zaje kuba inzira y’ubutumwa
Richard yemeza ko inzozi ze zo kuba umunyamakuru zitapfuye ubusa, ahubwo zari inzira yo kumutegurira ubutumwa bw’Imana. Ati: “Inzozi zanjye zo kuba umunyamakuru zari igice cy’igitangaza cy’Imana. Zanteguye gukoresha ijwi ryanjye mu gukwirakwiza ukwizera, icyizere n’ishimwe.”
Igitaramo “Niwe Healing Concert”
Nyuma y’imyaka myinshi akorera mu mahanga, Richard yagarutse mu Rwanda afite ishyaka ryo kongera guhura n’abafana be. Igitaramo “Niwe Healing Concert” cyari gitegerejwe n’abatari bake, kikaba cysrsbsyr umwanya wo gusangira indirimbo zubaka, zishimisha kandi zifasha abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Richard yashimiye abafana be ati: “Ndashimira cyane buri wese wanyeretse urukundo. Gusoma ubutumwa bwabo bintera kwicisha bugufi no kumva imbaraga, bintera kumenya ko Imana ihora ibana nanjye.”
Umugisha n’ubutumwa
Richard Nick Ngendahayo ni urugero rw’uko inzozi z’umwana zishobora guhinduka inzira y’ubutumwa bukomeye. Ubu ijwi rye ntirikora mu itangazamakuru nk’uko yabyifuzaga, ahubwo rikora mu ndirimbo z’Imana, rikagera ku mitima y’abantu benshi ku isi.
Ati: “Nta nzozi zipfa ubusa. Imana ishobora kuzihindura inzira y’ukuri, ikakuyobora ku butumwa bwawe nyabwo.”





