Inkuru ikomeje gutera benshi urujijo ni iy’uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest warezwe na Muganga Chantal kumubeshya urukundo.
Ku wa 16 Nzeri 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Nsabimana Ernest wayoboye minisiteri y’ibikorwaremezo na Muganga Chantal.
Nsabimana Ernest yari ahagarariwe na Me Iyamuremye Maurice ni mu gihe Muganga Chantal yari yitabiriye iburana ariko yanunganiwe na Me Butare Godfre.
Ikiregerwa : Ihohotera yakorewe rikamutera guhahamuka indwara yatewe n’igikorwa kibi yakorewe n’uregwa akabisabira indishyi.
Umucamanza:Uwamahoro Agens
Umwanditsi:Icyizanye Aline
Uko urubanza rwagenze akantu ku kandi
Urukiko rwatangiye rubaza Chantal Muganga ikibazo uko giteye. Chantal yabanye na Nsabimana amubwirako bazashyingiranwa nuko ntibabana bimutera ikibazo si uko ikibazo kimeze ?
Muganga Chantal yarisobanuye: Ernest tuziranye yiga kaminuza nuko turahura turamenyana , igihe cyarageze turashwana turibagirana. Hari mu 2017 bigeze nyuma barandoga mara umwaka ndwaye mbona umuterankunga w’umuzungu aramfasha , bigeze aho arambwira ngo narakubuze ngo ndashaka ko umbera umugore nuko nsubira muri bya bihe y’urukundo kandi ntamwizeye najyaga njya kumureba aho yigisha Kicukiro turimo kubipanga , nuko nyuma numva yashatse undi mugore nuko ndasaba ko yamvuza nkakira nkabona ubuzima bwanjye.
Me Butare Godfre yunganiye umukiriya we
Tuzi nezako igikorwa kibi umuntu akoreye mugenzi we agomba kukiryozwa, ibikorwa yakoreye Chantal bigayitse byamuteye ingaruka zihoraho , kandi arimo kwivuza ibimenyetso biri muri sisiteme , arimo kuryozwa indishyi zinjyanye n’igikorwa kibi yamukoreye kigayitse indishyi ziri mu mwanzuro.
Umwanya wahawe uwunganira uregwa
Me Iyamuremye Maurice: Ibindi biri mu mwanzuro , ikirego cyabo ntashingiro gifite , ubundi umuntu asaba indishyi iyo hari icyangiritse , kugeza ubu nta gikorwa kigize ikosa Nsabimana yakoreye Muganga Chantal nakunze ko batabanye , kandi ntabwo banaryamanye kandi ntabwo yamukunze , kandi ngo bamenyanye muri cantine uyu ari umu serveur , uyu we avuga ko yamubonye akamukunda ngo akamwimariramo , kugeza ubu ntamakosa yamukoreye , igikorwa yamukoreye ni ikihe ? ese kuba yaramusanze muri restaurant, Chantal akamukunda ese ibyo byabazwa Ernest ? ese domage niyihe ? ese ikibazo yagira ni ikihe ? ese ikosa ni irihe ? ese indishyi ntizitangwa iyo habaye ikosa na domage !! ikirego cyabo ntashingiro gifite.
Urukiko rwabajije Muganga Chantal icyamuteye agahinda gakabije
Muganga Chantal: Ni ifoto mfite aho ngaho iri muri sisiteme , kandi nagize ikibazo ntakaza ubwonko.
Me Butare Godfre yunganiye Muganga Chantal
ibintu bijyanye na depression nyiri ubwite niwe ubizi kandi ibyo avuga mubihe agaciro , yaberaka ifoto afite ajunjamye??
Urukiko rwabajije Muganga Chantal niba hari icyo yongeraho?
Muganga Chantal: Icyo nifuza ni uko uyu Nsabimana mwamutumaho tukaburana , kuko avoka we ntabwo avuga ibyo azi , cyangwa nzajye mu itangazamakuru bizagera kwa perezida wa repubulika.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwavuze ko icyemezo kizasomwa ku wa 24/09/2025 saa 14:00’.
Muganga Chantal yaregeye indishyi
Muganga Chantal yasabye indishyi mboneza musaruro, zijyanye no kwivuza zigera kuri 200,000,000 Frw. lndishyi z’akababaro kubera depression yatewe n’igikorwa kibi yakorewe zigera kuri 200,000,000 Frw. lkirikirana rubanza, 1.000.0000 Frw.lgihembo cy’Avoka 5.000.000 Frw; yose hamwe : 406.000.000 Frw.
Nsabimana Ernest yasabye indishyi z’urubanza yashowemo
Ku rundi ruhande ariko uregwa nawe yasabye ko natsinda urubanza yazahabwa indishyi z’igihembo. Umuhagarariye yagize ati”Turasaba urukiko gutegeka urega kwishyura uregwa indishyi zingana na 5.000.000 Frw zo kuba yaramushoye mu rubanza ku maherere”.
Me BUTARE Godfrey uhagariye urega avuga ko indishyi basaba zo gushorwa mu manza nta shingiro zifite kuberako icya mbere nta bimemyetso babitangira icya kabiri ni uko indishyi muri uru rubanza zishingiye ku ikurikirana rubanza n’igihembo cy’Avoka kandi zikaba zasabwe izindi nta mpamvu yazo.
Dr Ernest Nsabimana yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Mutarama 2022. Icyo gihe yari avuye ku nshingano zo kuyobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Uyu mwanya yari yarawushyizweho mu Kuboza 2020 nyuma y’igihe cy’umwaka n’amezi atanu yari amaze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.