Indirimbo “Juno” y’umuhanzi w’Umunyamerika Sabrina Carpenter yongeye kuza ku isonga ry’ibivugwaho cyane, nyuma y’uko yifashishijwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) mu mashusho yerekanaga uburyo abimukira bafatwa n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu (DHS). Ibi byatumye hibazwa niba gukoresha ibihangano by’abahanzi muri politiki yo kwirukana abimukira bitaba birenze umurongo.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za White House, hagaragaramo abantu bafashwe bashyirwaho amapingu, mu gihe mu muziki wo mu murongo w’inyuma humvikana indirimbo “Juno”. Amagambo aririmbwamo ngo “Have you ever tried this one?” yakiriwe nk’urwenya ruteye isoni ku buryo abo bafashwe babaga bameze, ibintu byashenguye bamwe mu bakurikira politiki y’abimukira muri Amerika.

Ni ibintu byatunguranye cyane kuko Sabrina Carpenter yari yararirimbaga aya magambo mu bitaramo bye bya “Short n’ Sweet Tour”, aho yerekanaga uburyo butandukanye bwo guteramo akabariro, bityo bikibaza impamvu byifashishijwe mu mashusho y’ubuyobozi bwa Leta bijyanye n’umutekano n’abimukira.
Sabrina si we muhanzi wenyine wahimbye umuziki ukoreshwa muri ubu buryo. DHS iherutse no gukoresha indirimbo “All-American Bitch” ya Olivia Rodrigo mu kwamamaza gahunda ya self-deportation, yari igamije gusaba abimukira kwiyemeza gusubira mu bihugu byabo nta gahato. Nyuma yo kubibona, Olivia Rodrigo yatangaje ko adashaka ko ibihangano bye bikoreshwa mu bikorwa bifite imvugo y’urwango cyangwa irondaruhu, bituma indirimbo ye ihita ikurwaho.
Ibi biza nyuma y’iminsi mike uyu bakobwa bombi bahakanye ibihuha by’intambara yavugwaga hagati yabo, bituma hanatangira kwibazwa niba na Sabrina Carpenter azasaba Leta kudakoresha indirimbo ye nk’uko Olivia Rodrigo yabigenje.
Gukoresha ibihangano by’abahanzi mu mashusho ya Leta biri gukomeza guteza impaka. Mu kwezi kwa Nzeri, DHS yanakoresheje amajwi y’umunyarwenya Theo Von mu buryo bwasebye abimukira, we ubwe akabyamagana. Umuhanzi Zach Bryan yigeze na we kwanga ko indirimbo ze zikoreshwa muri gahunda nk’izi, ndetse n’isosiyete ya Pokémon yarwanyije ikoreshwa ry’ibihangano byayo mu mashusho ajyanye no kwirukana abimukira.
Kugeza ubu Sabrina Carpenter ntacyo arasubiza kuri aya mashusho mashya, ndetse abakurikira iby’umuco n’ubuhanzi baracyibaza niba na we azafata icyemezo cyo kubwira Leta kurinda ibihangano bye kutavogerwa muri politiki itavugwaho rumwe.





