Indirimbo “See You Tonight” ya Cindy Sanyu yafatanyijemo na Omega 256, yatagiye kwerekanwa ku itariki ya 17 Kanama 2025, n’indirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2 kuri YouTube.
Amashusho yayo yashyizwe ahagaragara kuri konti ya YouTube ya Omega 256 akomeje kuzamuka mu bihangano biri ku isonga mu gihugu cya Uganda, gusa Cindy ntiyemeye ko uyu muvuduko uhagije. Gusa biza kuragira ntacyo abitangajeho.
Abinyujije kuri X ( Twitter), Cindy uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka King Herself yahisemo kongera kubwira abamunenga ko mu muziki hari uwa barushanwa, ndetse anabaskumushyigikira ku mushinga we mushya “Kalira”.
Yagize ati: “Hari urwego rwisumbuyeho nagezeho. Kandi mwarakoze ku bufasha bwanyu. Muzambwire igihe muzaba mwiteguye ikindi gishya #Kalira”.
Nubwo impaka zikomeje ku bijyanye n’uwafashe iya mbere kuri iyi ndirimbo, benshi mu bakunzi b’umuziki bayibonamo nk’ubufatanye bwiza kurusha ubundi bwose bwo mu mwaka wa 2025 – ibintu bigaragarira no mu mibare y’uburyo yakiriwe.