Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu muziki w’Afurika ndetse n’uw’isi muri rusange. Ibi byagaragariye mu ndirimbo ye nshya yise “Kelebu”, imaze kuvugwaho cyane n’abakunzi b’umuziki ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
“Kelebu” yerekana Rema nk’umuhanzi utibanda gusa ku ndirimbo zicurangwa cyane (hits), ahubwo ugamije gutanga ubutumwa no kwigaragaza mu buryo bushya. Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ari gihamya cy’uko Rema yifuza kureka imyemerere isanzwe mu njyana ya Afrobeats, aho benshi bahora bashyira imbere indirimbo zishimisha rubanda gusa, mu gihe we ahora agerageza gukora imiziki y’ihariye.
Ibi si bishya kuri we, kuko kuva yatangira umuziki mu 2019, Rema yagiye yerekana uburyo akunda gukora ibintu bitandukanye. Aherutse gusohora umuzingo w’indirimbo (album) yise “Heis”, wari wibazwemo n’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bikomeza gushimangira izina rye.
Gusa kuri iyi ndirimbo nshya, bamwe mu bakunzi b’umuziki bagaragaje ko ishobora kutumvikana kimwe ku bantu bose. Nyamara, bemeza ko yerekana ubudasa bwa Rema n’ubutwari bwo kudatinya kugerageza inzira nshya. Abasesenguzi bavuga ko ibi bihuye neza n’intego ye yo gukomeza kwerekana ko ari umuhanzi gusa udashaka kwishimira ibyo abandi basanzwe bakora, ahubwo ushaka gukora “ibitandukanye n’abandi ku giciro icyo ari cyo cyose.”
Mu gihe injyana ya Afrobeats ikomeje gukundwa ku isi yose, Rema ari mu bahanzi bayisunika imbere binyuze mu mbaraga nshya no guhanga udushya. “Kelebu” rero, ni indi ntambwe igaragaza ko uyu muhanzi atifuza gusa kumenyekana, ahubwo yifuza no guhindura imyumvire ku buryo umuziki ukwiye gukorwa no kumvwa.
Dore indirimbo yavugishije abataribake, “Kelebu”,







