Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Nyakanga 2025, hatangijwe ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ryitabiriwe n’abatari bake barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu 19 bitandukanye.
Ni ku nshuro ya 28 iri murikagurisha ribereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu baryitabiriye baturutse mu bihugu byo hanze bagaragaje ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange, ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) by’umwihariko, kuba barabahaye amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda n’abandi baturage ibikorwa byabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha (Expo 2025), byagarutsweho ko ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Bwana Antoine Marie Kajangwe, yashimiye PSF ku gutegura iri murikagurisha, anagaragaza ko ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda n’urwego rw’abikorera.
Yakomeje avuga ko urubyiruko na rwo ruri kugaragaza ibikorwa byarwo, ndetse n’ubucuruzi buciriritse bugenda butera imbere binyuze muri iri murikagurisha, bigaragaza impinduka nziza ku buzima bw’abaturage.
Yashimangiye ko Imurikagurisha rya 2025 rihuye n’intego za Vision 2050, ashimangira ko hakenewe imbaraga nyinshi z’ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntego zacyo z’iterambere.
Yasoje agira ati: “Nubwo hari byinshi tumaze kugeraho, haracyari urugendo. Tugomba gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo twihutishe urugendo rwo kwiteza imbere.”
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 atari nk’abamurika ibikorwa, ahubwo bafite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, bagamije kwimakaza umudendezo n’umutekano.
ACP Rutikanga yibukije abitabira imurikagurisha kwirinda imyitwarire mibi. Yagize ati: “Abanywa, banywe less, n’unywa iyo less yirinde gutwara ikinyabiziga, birinde guha ibisindisha abana. Ndagira ngo mbabwire ko twebwe tutaje kumurika ibikorwa byacu, twaje kugira ngo ducunge umutekano. Uwirengagije ibyo tumushyira ahantu aruhukire, nyuma yo kuruhuka tukamureka agataha.”
Kuri uyu wa Kabiri kandi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne Françoise Mubiligi, yatangaje ko bafite gahunda yo kubaka ahantu hisanzuye hazajya habera imurikagurisha, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ati: “Dufite gahunda yo kwagura ahazajya habera iri murikagurisha. Ubu turi mu biganiro na MINICOM ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose. Turimo kubitegura ku buryo mu minsi itari myinshi tuzabagezaho gahunda irambuye.”
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, Antoine Marie Kajangwe yagize ati: “Iri murikagurisha ryerekana aho tugana, ndetse rikanadufasha kubona ibitarakorerwa mu Rwanda cyangwa ibyo tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo igihugu gitere imbere.”
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 475 barimo Abanyarwanda 378 n’abanyamahanga barenga 97 baturutse mu bihugu 19. Biteganyijwe ko abarenga ibihumbi 500 bazarisura, basura ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye.
Iki gikorwa n’iki mwe mu biteza imbere ubucuruzi bwo mu Rwanda bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), kandi ni urubuga ruhuza abashoramari n’abaguzi bo mu bihugu bitandukanye. Imurikagurisha ritangira saa tatu za mu gitondo, rigasozwa saa yine z’ijoro.
Iri murikagurisha ryatangiye ku itariki ya 29 Nyakanga, rikazasozwa ku ya 17 Kanama 2025.