• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 ryafunguwe ku mugaragaro i Kigali

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 6, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Nyakanga 2025, hatangijwe ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ryitabiriwe n’abatari bake barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu 19 bitandukanye.

Ni ku nshuro ya 28 iri murikagurisha ribereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu baryitabiriye baturutse mu bihugu byo hanze bagaragaje ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange, ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) by’umwihariko, kuba barabahaye amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda n’abandi baturage ibikorwa byabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha (Expo 2025), byagarutsweho ko ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Bwana Antoine Marie Kajangwe, yashimiye PSF ku gutegura iri murikagurisha, anagaragaza ko ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda n’urwego rw’abikorera.

Yakomeje avuga ko urubyiruko na rwo ruri kugaragaza ibikorwa byarwo, ndetse n’ubucuruzi buciriritse bugenda butera imbere binyuze muri iri murikagurisha, bigaragaza impinduka nziza ku buzima bw’abaturage.

Yashimangiye ko Imurikagurisha rya 2025 rihuye n’intego za Vision 2050, ashimangira ko hakenewe imbaraga nyinshi z’ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntego zacyo z’iterambere.

Yasoje agira ati: “Nubwo hari byinshi tumaze kugeraho, haracyari urugendo. Tugomba gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo twihutishe urugendo rwo kwiteza imbere.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 atari nk’abamurika ibikorwa, ahubwo bafite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, bagamije kwimakaza umudendezo n’umutekano.

ACP Rutikanga yibukije abitabira imurikagurisha kwirinda imyitwarire mibi. Yagize ati: “Abanywa, banywe less, n’unywa iyo less yirinde gutwara ikinyabiziga, birinde guha ibisindisha abana. Ndagira ngo mbabwire ko twebwe tutaje kumurika ibikorwa byacu, twaje kugira ngo ducunge umutekano. Uwirengagije ibyo tumushyira ahantu aruhukire, nyuma yo kuruhuka tukamureka agataha.”

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne Françoise Mubiligi, yatangaje ko bafite gahunda yo kubaka ahantu hisanzuye hazajya habera imurikagurisha, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ati: “Dufite gahunda yo kwagura ahazajya habera iri murikagurisha. Ubu turi mu biganiro na MINICOM ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose. Turimo kubitegura ku buryo mu minsi itari myinshi tuzabagezaho gahunda irambuye.”

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, Antoine Marie Kajangwe yagize ati: “Iri murikagurisha ryerekana aho tugana, ndetse rikanadufasha kubona ibitarakorerwa mu Rwanda cyangwa ibyo tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo igihugu gitere imbere.”

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 475 barimo Abanyarwanda 378 n’abanyamahanga barenga 97 baturutse mu bihugu 19. Biteganyijwe ko abarenga ibihumbi 500 bazarisura, basura ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye.

Iki gikorwa n’iki mwe mu biteza imbere ubucuruzi bwo mu Rwanda bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), kandi ni urubuga ruhuza abashoramari n’abaguzi bo mu bihugu bitandukanye. Imurikagurisha ritangira saa tatu za mu gitondo, rigasozwa saa yine z’ijoro.

Iri murikagurisha ryatangiye ku itariki ya 29 Nyakanga, rikazasozwa ku ya 17 Kanama 2025.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Next Post

Adesope Olajide yageze mu Rwanda

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
22 seconds ago

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho amabwiriza mashya agiye gukemura burundu ikibazo cyari kimaze igihe...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
32 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
Adesope Olajide yageze mu Rwanda

Adesope Olajide yageze mu Rwanda

Icyasembuye Teta Sandra mu kugonga Weasel Manizo

Teta Sandra yagonze amaguru ya Weasel Manizo

Fik Fameica yahakanye ko hari abahanzi bamufashije mu muziki we

Fik Fameica yahakanye ko hari abahanzi bamufashije mu muziki we

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.