Ndayishimiye Samson Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, aratangaza ko isinganwa ry’amagare ngarukamwaka mu Rwanda rizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu rya Tour du Rwanda risanzwe riri ku rwego rwa 2,1 kuva muri 2019, rishobora kuzamurirwa urwego rikaba irushanwa ryo ku rwego rw’Isi “World Tour”.
Ndayishimiye Samson ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa La Dernière Heure. Yavuze ko bashaka ko shampiyona y’Isi y’Amagare isiga umurage ndetse bakaba bashaka kuzana abakinnyi bakomeye benshi muri Tour du Rwanda.
Yagize ati: ”Turashaka ko Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka isiga umurage. Turi gushaka uburyo bwiza bwo kubigeraho. Dukeneye kureba igihe cyiza cyo gutegura isiganwa ry’amagare, ariko tugomba no gusuzuma uburyo bwiza ryazajya ribamo. Turashaka kuzana abakinnyi bakomeye kandi benshi.”
Yavuze ko intego bafite ari ukuzamura urwego rwa Tour du Rwanda ndetse mu minsi iri imbere ishobora no kugezwa ku rwego rwa World Tour.
Ati: ”Mu gihe kiri imbere, iri siganwa rishobora no kugera ku rwego rwa World Tour. Ni intego ihuriweho, ariko tugomba kubanza gusuzuma ibintu byose mu bwitonzi kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Nta gihe ntarengwa cyashyizweho, ariko umushinga ushobora gutangira mu 2027.”
Ibi bije nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, byagarutse n’ubundi ku kuba Tour du Rwanda yashyirwa kuri uru rwego rwa mbere mu gusiganwa ku magare.







