Guhera mu mwaka wa 2026, u Rwanda ruteganya gushyira mu bikorwa imishinga minini izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubwikorezi, ikoranabuhanga n’imijyi. Iyi mishinga igamije kunoza serivisi zihabwa abaturage, kongera imikorere myiza y’ubukungu no gutuma igihugu gikomeza kugendana n’iterambere rigezweho ku rwego mpuzamahanga. Dore imishinga ikomeye itegerejwe kwitabwaho cyane.
1.Ikigo kigezweho cya Nyabugogo
Umujyi wa Kigali urateganya kuvugurura byimbitse gare ya Nyabugogo, ikavamo ikigo cy’ubwikorezi gisa n’ikibuga cy’indege. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangaje ko amafaranga yo kuyubaka ahari, kandi ko izashyirwamo serivisi zitandukanye zirimo ibyumba byihariye by’abagenzi n’ahafasha ba mukerarugendo bava mu bihugu bituranye binyuze mu muhanda.

Ibishushanyo mbonera by’uyu mushinga biteganyijwe kurangira muri Kamena 2026, imirimo yo kubaka igatangira mu mpeshyi y’uwo mwaka. Uretse inyubako ya gare, hazananozwa n’igishanga cya Nyabugogo, hakongerwa imiyoboro y’imihanda n’imirimo ya bus yihariye. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara imyaka itatu, ukazuzura ahagana mu 2030, ujyanye n’icyerekezo cya Vision 2050.
2.Indangamuntu z’ikoranabuhanga
Guhera muri Kamena 2026, u Rwanda ruteganya gutangiza ikoreshwa ry’indangamuntu z’ikoranabuhanga (Digital IDs). Uyu mushinga uzatwara arenga miliyari 85 Frw, ukaba ugamije koroshya uburyo abaturage babona serivisi batagombye kujya ku biro by’inzego zitandukanye.
Izi ndangamuntu zizifashisha amakuru y’ibimenyetso ndangamuntu by’umuntu (biometrics), bigatuma n’iyo uwatakaje ikarita cyangwa yibagiwe nimero, ashobora gusubirana amakuru ye byihuse. Umuturage azajya agena uko amakuru ye akoreshwa, mu kubahiriza amategeko ajyanye no kurinda amakuru bwite.
3.Kwagura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka
Uyu muhanda uhuza ibice bikomeye by’Umujyi wa Kigali uteganyijwe kuvugururwa, wagurwe uve ku mirongo ibiri ugere kuri ine. Hazanubakwa ikiraro kirekire (flyover) kizafasha kugabanya umuvundo w’imodoka umaze igihe ugaragara kuri uyu muhanda.
Imirimo iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2026, ikazatwara arenga miliyari 86 Frw, iterwa inkunga n’u Bushinwa. Kugeza ubu, ibikorwa byo kwimura inyubako biri aho umuhanda uzanyura byatangiye.
4.Amabisi akoresha amashanyarazi muri Kigali
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze impera za 2026, amabisi yose atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali azaba akoresha amashanyarazi. Ibi biri mu murongo wa politiki nshya y’ubwikorezi igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gutuma ingendo zoroha.
Kuva mu 2025, hinjiyeho icyemezo cyo kudakira andi mabisi akoresha mazutu, bikaba bigaragaza intambwe ikomeye mu gushyigikira ikoranabuhanga rya e-mobility.
5.Kuvugurura umuhanda Kigali–Muhanga
Uyu muhanda ureshya na kilometero 45 uteganyijwe kuvugururwa no kwagurwa mu bice byawugendagendaho cyane. Harimo kongera imirongo yihariye y’imodoka ziremereye, mu rwego rwo kugabanya umubyigano n’impanuka.
Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’inguzanyo yatanzwe na Banki ya Koreya y’Iterambere, aho imirimo iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2026 nyuma yo kubona rwiyemezamirimo.
6.Ikigo cy’imicungire y’indege zitagira abapilote (Drones)
Mu Karere ka Huye, hateganyijwe kubakwa ikigo kizajya gicungira hamwe ibikorwa bijyanye n’indege nto zitagira abapilote. Iki kigo kizaba ahantu hihariye ho kwigira, gukora ubushakashatsi, kugerageza no gutoza abakoresha drones.
Uyu mushinga uzafasha u Rwanda gukomeza kuba indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu by’ubwikorezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’umutekano. Uzaba kandi ufite aho abakunzi ba drones bashobora kuzikoresha mu buryo butekanye.
Iyi mishinga yose igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ejo hazaza hishingikirije ku bikorwaremezo bigezweho, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye, bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu.










