• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Imishinga 3 ya miliyoni 100Rwf igiye gutangizwa na Rotary Club Kigali Mont Jali

Impinga Media by Impinga Media
November 16, 2024
Reading Time: 3 mins read
A A
Lotary Club
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali bizihije isabukuru y’imyaka 25 bakora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, banahiga kuzakora imishinga itatu irimo uwo gufasha abana barwaye Autism no guha ibikoresho urubyiruko ruva mu magororero ngo rushobore kwikorera rutandukane no gusubira mu byaha.

Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, hagarukwa ku bihe byaranze imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ibayeho ifasha mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda.

Mu bikorwa yakoze harimo ibijyanye n’uburezi, gutanga amazi meza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ifatanya n’izindi kuko ubu mu Rwanda hari Clubs 11, buri yose ikagira ibikorwa igenda ikorera mu baturage bijyanye n’ibyo uyu muryango ku rwego mpuzamahanga wagiye ushyiraho bose bakabikurikiza.

Perezida wa Ratary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha, yavuze ko mu myaka 25 bamaze, bakomeje kugendera mu murongo wo kwishakamo ibisubizo mbere yo kujya gukomanga ahandi.

Ati “Kuba tumaze imyaka 25 bituma tureba inyuma tukareba aho twavuye nk’umuryango wagiye ufasha sosiyete mu buryo butandukanye, tugafatanya n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kugira ngo tugende dutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bahura na byo ariko tukagenda tubyikemurira kuko birazwi ko mu gihe hari ikibazo, Abanyarwanda turi aba mbere kwishakamo ibisubizo.”

Yahamije ko muri iki gihe bizihiza imyaka 25 hari imishinga itatu biyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo bafashe abantu bafite ingorane mu buzima bwabo.

Iyi irimo uwo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’ibyago bitandukanye nk’iyo bari ku izuba kuko uruhu rwabo rutabasha kuryihanganira, rugacika ibisebe ndetse bikazavamo n’uburwayi bwa kanseri.

Ati “Twiyemeje rero ko twabafasha kugira ngo bashobore kurinda umubiri wabo cyane cyane dushaka amavuta yabugenewe kugira ngo basige ku mubiri wabo izuba ntirikomeze kuwangiza, bagira n’ikibazo gikomeye cyo kureba kure, twashatse abaganga batandukanye barimo inzobere zo kuvura amaso bareba amaso yabo aho ageze mu kureba kure, twifuza rero mu byo turimo gukora mu bukangurambaga twatangiye uyu munsi, kugira ngo dushobore kubagurira ‘lunettes’ zishobora gutuma bareba neza.”

Mutanguha yavuze ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bakunda kunanirwa kwiga ndetse bamwe bakava mu ishuri kuko baba batabasha kureba ku kibaho bigatuma badindira mu masomo.

Ati “Ni ikintu cyadukoze ku mutima, ko mu gihe bazaba bari mu ishuri bashobora kureba ku kibaho nk’abandi bana, bashobora gusoma nk’abandi kuko twasanze abenshi muri bo baradindira mu kwiga.”

Mutanguha kandi avuga ko hari abantu usanga iyo babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu bibatera ipfunwe nyamara na bo ari abana nk’abandi bakwiye uburenganzira bungana aho kubaheza.

Undi mushinga ni uwo gufasha ikigo cya Autism Rwanda gifasha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kuko basanze umubyeyi ubafasha afite ingorane z’ubushobozi buterwa n’uko ibyo uburezi bw’abo bana busaba ababyeyi batabasha kubyishyura.

Ati “Aba bana nubwo bavutse bafite ubumuga bikanabagora kubasha kwisanzurana n’abandi, ariko biirashoboka ko bakwiga bakamenya ubwenge kuko ntabwo ari ubumuga. Iryo shuri twifuza kurifasha kugira ngo na bo bashobore gufasha abandi babyeyi kuko harimo ikibazo ko ibyo bakeneye birenze iby’amashuri atandukanye n’ubushobozi baba bakeneye buba ari bwinshi.”

Yanavuze ko bateganyije gufasha urubyiruko rwahuye n’ibyago byo gufungwa bakazakorana n’abayobozi b’amagororero ku buryo rwakwigishwa imyuga irimo ubudozi, rukazavayo ruhabwa imashini zibafasha kwiteza imbere, bikanagabanya imibare y’abongera kujya mu bikorwa bibasubiza mu byaha.

Igikorwa cy’ubukangurambaga batangiye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, kizamara amezi ane hakusanywa miliyoni 100 Frw azafasha mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga.

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali n’izindi bahise batangira ibikorwa byo gutanga inkunga yabo ngo bikorwe byihuse kuko bifitiye igihugu akamaro.

Rotary Club Kigali Mont Jali igizwe n’abanyamuryango 44, barimo bane bashya bakiriwe kuri uyu munsi. Abo ni Akbar Mbirizi, Alphonse Munyantwali, Dr. King Rugagi Kayondo na Jimmy Karangwa.

Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mishinga bakoze n’ibategereje imbere

Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho mu myaka 25 ishize

Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA yakiriwe nk’umunyamuryango mushya

Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel na we yari yifatanyije na Rotary Club Kigali Mont Jali

Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha yavuze ko bashimishijwe no kumara imyaka 25 bakora ibikorwa bitanga ibisubizo ku bibazo by’abaturage

Rosine Kamagaju (iburyo) ufite ishuri ryita ku bana barwaye Autism ari mu bashima ko aho Rotary Club igeze ikahasanga ikibazo iruhuka gikemutse

Abayobozi bafatanya gukata umutsima banishimira imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ivutse

Byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori

Buri wese yagiye avuga amafaranga agiye gutanga kugira ngo haboneke miliyoni 100 Frw zo gushyira mu mishinga itatu batangije

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umutima wawe watangiye kugira ibibazo

Next Post

Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

NCPD irashima  ibimaze kugerwaho bifasha abafite ubumuga

NCPD irashima  ibimaze kugerwaho bifasha abafite ubumuga

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafte ubumuga mu Rwanda NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel, aratangaza kuva mu 2012 kugeza hamaze gukorwa byinshi...

Africa Week 2025 Shines in Kigali as the Continent’s Premier Tech and Investment Summit

Africa Week 2025 Shines in Kigali as the Continent’s Premier Tech and Investment Summit

by Joe sure GASORE
2 weeks ago

Kigali, Rwanda — Africa Week 2025 has once again positioned Rwanda at the heart of the continent’s innovation movement, drawing...

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu kwizihiza...

Next Post
Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Minisitiri Nsanzimana Sabin yasobanuye ko ibikorwa byo gukurikirana uducurama mu buvumo butandukanye bikomeje

U Rwanda rwatsinze Marburg, Minisiteri y'ubuzima ifunga ibitaro byavurirwagamo abayanduye.

Loîc Ntwali yishwe n'abagizi ba nabi

Basabiwe gufungwa burundu, Abagabo bakurikiranweho kwica Loîc Ntwali wari ufite imyaka 12.

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.