Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunya-Nigeria, Burna Boy, yabanje guhura n’imbogamizi zitari zitezwe ubwo yari ageze muri Marroc aho yari yatumiwe gutaramira abakunzi b’umupira w’amaguru mu gitaramo gikomeye cyateguwe mu rwego rwo gusoza ibirori bya AFCON.
Uyu muhanzi yari utegerejweho gususurutsa imbaga ku wa 16 Mutarama 2026, mu gitaramo cyiswe “The AFCON Last Dance”, cyari kigamije gushyira akadomo ku byishimo byari bimaze iminsi biherekeza irushanwa.
Burna Boy akigera ku kibuga cy’indege muri Marroc, yahise ahagarikwa n’inzego z’igihugu zishinzwe imisoro, zimubaza ku mikufi myinshi kandi ihenze yari yambaye.
Izo nzego zamumenyesheje ko agomba kubanza gusobanura no gusorera iyo mikufi mbere yo kwemererwa kwinjira muri iki gihugu, ibintu byatumye urugendo rwe rutinda by’igihe gito.
Ibi byaje gutangazwa na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Motsepe yavuze ko Burna Boy yari yaje yambaye imikufi myiza cyane kandi myinshi, bituma inzego zishinzwe imisoro zibaza impamvu umuntu umwe yambaye imitako ifite agaciro kanini gutyo, bityo zigahita zimuhagarika.
Nyuma yo kubona ko ibintu bikomeje kumugora, Burna Boy yahise ahamagara Patrice Motsepe amubwira ikibazo yari ahuye na cyo.
Uyu muyobozi wa CAF yavuze ko baganiriye, hakabaho kuganira n’inzego bireba, bikozwe mu bwumvikane no mu mahoro, Burna Boy aza kwemererwa kwinjira mu gihugu.
Amakuru akomeje kuvugwa ni uko Burna Boy yari yambaye imikufi ifite agaciro karenga Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, angana n’asaga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byatumye inzego zibishinzwe zibaza uburyo umuntu umwe yinjira mu gihugu yambaye imitako ifite agaciro kanini gutyo, hatabayeho ibisobanuro byimbitse.
Nubwo byabanje kugorana, Burna Boy yaje kugera aho igitaramo cyabereye ahitwa OLM Souissi, aho yatanze ibyishimo ku bihumbi by’abafana bari bateraniye aho.
Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, ashimangira ko akiri umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Iki gitaramo cyaranzwe kandi n’abandi bahanzi bakomeye barimo Stonebwoy wo muri Ghana, Stormzy wo mu Bwongereza ndetse na Jaylann wo muri Marroc, bose bafatanyije gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Byabaye umwanya wo kwerekana ubufatanye bw’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye, mu birori byahuzaga umupira w’amaguru n’umuziki.
Ibi byabaye kuri Burna Boy byongeye kwibutsa ibyamamare ko nubwo byaba bifite izina n’ubwamamare, amategeko y’ibihugu bayinjiramo agomba kubahirizwa.
Ku rundi ruhande, abakunzi b’umuziki bo bishimiye ko iki kibazo cyakemutse, Burna Boy akabasha gutanga igitaramo cyari gitegerejwe na benshi.








