Mu mugoroba wa Noheli wahurije hamwe abantu batandukanye b’ingeri zinyuranye, Perezida Paul Kagame yagaragaye aganira n’abahanzi batandukanye bari batumiwe muri uwo muhango, barimo n’umuhanzi w’icyamamare The Ben, bagiranye ikiganiro cyihariye cyakomeje gukurura amatsiko y’abakurikiranira byahafi imyidagaduro.
The Ben ni umwe mu bantu barenga ibihumbi bibiri bari batumiwe mu mugoroba wo gusangira na Perezida Kagame, hagamijwe kwizihiza uko umwaka wa 2025 wagenze no kwakira uwa 2026.
Ni muri ibyo birori The Ben yagaragaye aganira n’Umukuru w’Igihugu, icyakora icyo kiganiro cyabereye ibanga, kuko uyu muhanzi yanze kugira ibyo atangaza ku byo baganiriye, n’ubwo umunyamakuru yashakaga kumenya ibisobanuro birambuye.
The Ben yavuze ko icyamushimishije cyane ari ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, ariko ashimangira ko ibyo baganiriye bidashobora gushyirwa ku mugaragaro.
Ati: “Icyiza ni uko nahuye n’umubyeyi wanjye, tukaganira kandi bikanshimisha cyane. Ariko ibyo twaganiriye rwose ni ibanga ry’umwana n’umubyeyi, ntibishobora gushyirwa ku karubanda.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko buri muntu yakwishimira guhura no kuganira n’Umukuru w’Igihugu, anabihuza n’isengesho aherutse gusengerwa n’umubyeyi we.
Ati: “Ibyabaye mbifata nk’isengesho rya mama risohojwe. Mu minsi ishize yaransengeye ambwira ko mfite umugisha wo kuzagera kure, ndetse nkicarana n’abantu bakomeye. Ndashimira Imana ko uwo mugoroba wabayeho.”
The Ben yanagarutse no ku byishimo yagize nyuma yo guhura na Perezida Kagame, avuga ko byamurenze.
Ati: “Hari igihe uba uri mu rugo ukabura ibitotsi, njye naraye ku itapi kubera ibyishimo. Ndashimira Imana.”
Uyu muhanzi aherutse no kugaragara kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yavuze ko yakwishimira kubona Umukuru w’Igihugu mu gitaramo cye, ananamutumira ku mugaragaro. Ibi byatumye benshi bibaza niba yaba yaraboneyeho kumutumira ubwo bahuraga muri uwo mugoroba, ariko akomeza kwirinda gutanga ibisobanuro kuri iyo ngingo.
The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo “The New Year Groove”, ateganya guhuriramo na Bruce Melodie ku wa 1 Mutarama 2026.







