• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

“Ihangana rya Bruce Melodie na The Ben riri munsi ya 0.0%” – Pacson 

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 31, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp
Mu gihe impaka ku ndirimbo Bruce Melodie na The Ben bakoze ziri mu murongo wa ‘diss’ zikomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga no mu bafana b’umuziki, umuraperi Pacson yumvikanishije ko kuri we, ibyo byombi ntibisatira na gato ihangana ry’ukuri ryigeze kuranga abaraperi b’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson yavuze ko iyo usesenguye indirimbo ‘Munyakazi’ ya Bruce Melodie n’iya ‘Indabo Zanjye’ ya The Ben, wumva nta kintu kidasanzwe kirimo cyakwitwa ihangana nyaryo. Yavuze ati: “Iyo uzisesenguye neza, nta kintu kirimo. Nta gukozanyaho bya nyabyo kwabayeho,”

Pacson yasobanuye ko ihangana ryaranze abaraperi mu bihe byashize ryari rishingiye ku magambo akarishye, ku gusubiza mu ndirimbo ku buryo butaziguye, ndetse rimwe na rimwe rikarenza urubuga rw’umuziki rikagera no mu buzima busanzwe.

Yibukije agira ati “Twebwe muri kiriya gihe byari ibya nyabyo. Waramvugaga nkagusubiza, twahurira mu kabari tukarwana, waza iwanjye,”

Yongeyeho ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha, habayeho kudohoka no kwitonda, bituma ihangana rikomeye mu ndirimbo z’abaraperi ritakigaragara nk’uko byahoze. Avuga ati “Twabirekeye abana bato”

Uyu muraperi avuga ko we n’abandi bari bahagarariye Hip Hop mu bihe byashize bahisemo kureka uwo murongo, bakawusigira urubyiruko.

Akomeza agira ati “Twabirekeye abana. Igihe twabikoraga bavugaga ko tubikoreshwa n’urumogi n’ibindi. Ubu ababikora bo babikoreshwa n’iki?”

Pacson yanenze abahanzi ba RnB avuga ko, mu by’ukuri, bakabaye baririmba indirimbo zabo aho kwinjira mu byo yita ihangana ritetse rigamije gusa kwikundisha no kuvugwa. Ati: “Kuri njye si ihangana, ni ibintu bateguye ngo bavugwe. Nta hangana riri. Ntaryo. 0.0% ku byo bakora.”

Pacson yashimangiye ko iyo agereranyije ibiri gukorwa ubu n’ihangana ryaranze abaraperi mu myaka irenga 25 ishize, nta na kimwe byahuzwa. Ati: “Nta na rimwe ku ijana (1%) byasatira ibyabayeho. Ijanisha natanga navuga ni 0.0%,” yavuze adaciye ku ruhande.

Yatanze urugero ku ndirimbo zigeze kurangwa n’amagambo akarishye cyane, avuga ko aho umuntu yagendaga agutuka ku mubyeyi cyangwa akakuvuga nabi mu buryo budasubirwaho. Ati: “Uzumve indirimbo za Bull Dogg na P-Fla, uzumve Diplomate asubiza Fireman, icyo ni cyo twitaga ihangana.”

Mu gihe Pacson atabona ihangana mu byo Bruce Melodie na The Ben bakoze, abafana babo bakomeje kutumvikana. Buri ruhande rushimangira ko uwo rufana ari we uyoboye umuziki w’u Rwanda muri iki gihe.

Nta gushidikanya ko bombi ari abahanzi bagezweho cyane mu rubyiruko, ibintu bikomeje gutuma izina rya buri wese rigereranywa n’irya mugenzi we.

Mu ndirimbo ‘Munyakazi’, abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie yamwibasiraga, nubwo Melodie ubwe aherutse gutangaza ko yivugaga ku buzima bwe. Ku rundi ruhande, mu ‘Indabo Zanjye (Impaka)’, abakunzi ba Melodie bavuga ko The Ben na we yamwerekezagaho amagambo.

Ku rundi ruhande ariko, Pacson we ashimangira ko ibyo byose bitagera no hafi y’ihangana ryigeze kuranga Hip Hop nyarwanda. Yasoje agira ati “Nta hangana rizigera riba rikomeye nk’iryaranze abaraperi mu bihe byashize.”

Pacson avuga ko ibyo Bruce Melodie na The Ben bita ihangana bitagera na hafi ku ryigeze kuranga abaraperi, ibituma abaha amanota ya 0.0%

Share2Tweet1Send
Previous Post

Karole Kasita yateguje igitaramo cye bwite

Next Post

Eddy Kenzo nyuma yo guterwa imijugujugu n’abanya-Uganda ntiyarenze umutaru

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
13 hours ago

Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music...

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
14 hours ago

Agahinda k’abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu...

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
15 hours ago

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki...

Next Post
Eddy Kenzo nyuma yo guterwa imijugujugu n’abanya-Uganda ntiyarenze umutaru

Eddy Kenzo nyuma yo guterwa imijugujugu n'abanya-Uganda ntiyarenze umutaru

Nyuma y’uko Zaba Ray akoranye indirimbo na King James – ndumva nkiri mu nzozi

Nyuma y'uko Zaba Ray akoranye indirimbo na King James - ndumva nkiri mu nzozi

Spice Diana na Iryn Namubiru bagiye guhuriza abakunzi b’umuziki i Londres ku munsi w’abakundana

Spice Diana na Iryn Namubiru bagiye guhuriza abakunzi b’umuziki i Londres ku munsi w’abakundana

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.