• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Ihahamuka ry’abana bato rikomeje guhangayikisha ababyeyi mu Rwanda: Impamvu, ibimenyetso n’uburyo bwo kurirwanya

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 23, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ihahamuka ry’abana bato ni igikorwa kigaragara nko kugira imikubita idasanzwe (convulsions / seizures), kikaba gikunze kuba ku bana bari hagati y’amezi 4 kugeza ku myaka 6. Nubwo rimwe na rimwe abantu babyita indwara, si indwara ubwacyo, ahubwo ni ikimenyetso cyerekana ko hari uburwayi cyangwa ikibazo cy’ubuzima kiri mu mubiri w’umwana.

 

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ihahamuka ku bana harimo: Izamuka cyangwa igabanuka rikabije ry’ubushyuhe bw’umubiri (febrile seizures): Ibi ni byo bibaho kenshi ku bana. Iyo umwana afite umuriro mwinshi cyane cyangwa agize igabanuka rikabije ry’ubushyuhe, bishobora gutera imikubita y’ihahamuka.

Ibibazo by’ubwonko: Harimo nko kuba umwana afite kanseri yo mu bwonko, ubumuga bw’imitsi (neurodevelopmental disorders), cyangwa imyanya igenzura ya calcium mu mubiri (parathyroid glands) idakora neza.

Ibura rya calcium mu mubiri: Iyo umwana atagira calcium ihagije mu maraso, ashobora kugira ibimenyetso birimo n’ihahamuka.

Imiti cyangwa uburozi: Hari imiti runaka cyangwa uburozi (nk’amazi yanduye, imiti yica udukoko, cyangwa ibindi) bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko bw’umwana, bigatera ihahamuka.

Umwana uvukana ikibazo mu bwonko: Aha niho usanga abana bamwe bavuka ubwonko butameze neza, bigatuma bagira ikibazo cy’ihahamuka kuva bakivuka.

Dore bimwe mu bimenyetso Byerekana ko umwana afite ihahamuka

  • Umwana agira imikubita y’akanya gato, rimwe na rimwe akagaragara nk’uwatakaje ubwenge
  • Ashobora guhagarika guhumeka cyangwa guhindura ibara ry’uruhu
  • Ashobora kurira cyane nyuma y’uko birangiye cyangwa gusinzira cyane
  • Hari igihe umwana arwana no kumira ururimi rwe cyangwa agaterwa kuzunguza amaguru n’amaboko bitunguranye

Uko ushobora ku byitwaramo n’uko witegereza neza ubury iyo ndwara ifata kugira ngo ujye  ubyibuka neza hanyuma igihe uhuye na muganga ukamutekerereza uko imufata (igihe byatangiye, uko byagenze n’igihe bimara).

Kandi Ntugashyire ikintu cyari cyo cyose mu kanwa k’umwana igihe arimo gucika intege cyangwa afashwe n’ihahamuka. Shyira umwana ku ruhande ahanu hisanzuye, kugira ngo adakubita umutwe ku kinu yegereye cyagwa ku gikuta ikandi  murinde kumira amatembabuzi cyangwa amacandwe.

Jyana umwana kwa muganga vuba na bwagu, igihe imufashe ubwa mbere cyagwa bibaye kenshi. Niba bibaye kenshi, asuzumwe n’inzobere mu ndwara z’ubwonko (neurologist).

Uko Wakwirinda Ihahamuka ry’Abana Bato

  • Kugenzura umuriro w’umwana igihe arwaye, ntushyiraho uburyo butuma ubushyuhe bugabanuka cyane. Irinde ku mwogesha amazi akonje cyangwa gukoresha imiti itandikiwe na muganga.
  • Gutanga calcium na vitamin D ku bana bafite ikibazo cyo kuyibura. Koresha amata akugahaye kuri calcium, amata ya soya, amagi, ibinyampeke n’ibindi.
  • Kumwereka ubugwaneza igihe cyose umwana agaragaje umuriro ukabije cyangwa ibimenyetso bidasanzwe.
  • Gukingira abana indwara zitandukanye zishobora gutera umuriro nki: impiswi, inkorora idakira, otite, grippe, n’izindi.

Uburyo  bwo kuvura iy’indwara itera ihahamuka, ni ugushaka calcium na vitamini D ukabigaburira umwana; niba ari umuriro, ahabwa imiti igabanya umuriro yagenwe n’umuganga.

Mu gihe bigaragara ko ari ikibazo cy’ubwonko, bishobora gukenera imiti ihoraho igabanya seizures, nk’imiti yitwa anti-epileptiques, ikindi kwitabwaho bihoraho hakorwa igenzura (EEG, CT Scan, cyangwa MRI) kugira ngo hamenyekane imiterere y’ubwonko.

Inama Rusange ku Babyeyi, irinde kubikerensa cyagwa ku vurira umwana murogo, ihutire ku mugeza kwa muganga igihe agaragaje ibimenyetso nk’ibyo. Ihahamuka ni ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko n’ubuzima rusange.

Ku gira isuku ihagije ni kimwe mubi gufasha ku rinda umwana indwara ziterwa n’umwanda cyangwa kwandura, igihe ubonye ko umwana agira umuriro kenshi, ujye ukorana n’abajyanama b’ubuzima bakwegereye kenshi cyagwa ukajya ubonana na muganga kenshi kugira ngo habeho gukumira ikibazo mu gihe kitarakara.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Share2Tweet1Send
Previous Post

Iran yashyize mu majwi Amerika mu kwihutisha intambara, ishinja Trump ubusazi bwo gukina n’amahoro y’isi

Next Post

Ibirayi byongerewe ubushobozi byitezweho impinduka mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa ni ingingo ikunze gutera impaka n’ibihuha byinshi, cyane cyane mu muryango nyarwanda aho usanga hari imyemerere...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Next Post
Ibirayi byongerewe ubushobozi byitezweho impinduka mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda

Ibirayi byongerewe ubushobozi byitezweho impinduka mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda

Perezida Trump yatangaje ko Iran na Israel bemeye guhagarika imirwano

Perezida Trump yatangaje ko Iran na Israel bemeye guhagarika imirwano

Iran yagabye ibitero bikomeye bya Missiles ku Kigo cy’Ingabo za Amerika kiri muri Qatar

Iran yagabye ibitero bikomeye bya Missiles ku Kigo cy'Ingabo za Amerika kiri muri Qatar

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.