Inkuru ishyushye mu karere ni iya Teta Sandra wagonze Weasel Manizo akaba anamurwarije mu bitaro bya Nsambya.
Umwuka mubi watangijwe na Weasel Manizo washatse kwirukana mu rugo Teta Sandra ariko amwima amafaranga y’urugendo ‘itike’. Teta Sandra yakomeje gusaba ko yahabwa itike undi amubera ibamba.
Byaje kugeza ubwo Weasel Manizo yatsa imodoka yerekeza mu kabari k’inshoreke ye kitwa Chans gaherereye Munyonyo.
Aka kabari ni ak’umugore uzwiho gutunga amafaranga menshi akura mu bucuruzi bw’urumogi dore ko muri Kampala kurunywa bisa nk’ibyemewe.
Teta Sandra rero yasanze Weasel Manizo yicaranye n’uwo mugore baryamana nk’uko bivugwa n’abazi neza Weasel Manizo n’uwo mugore, nyiri akabari.
Teta Sandra umujinya waramwishe , bikubitira ku kuba yirukanywe mu rugo nta n’imperekeza yahawe ahitamo kumugonga inshuro eshatu. Akimugonga yakije imodoka aragenda ariko ntiyarenze umutaru kuko yahise atabarizwa polisi imuta muri
Nyuma Weasel yaje kwandika ibaruwa ayisinyaho ayiha umupolisi noneho ayishyira sitasiyo ya Kabalagara aho Teta Sandra yari afungiwe noneho ararekurwa ajya kurwaza Weasel Manizo.
Kuri ubu, amakuru aturuka mu bitaro bya Nsambya ahishura ko Weasel Manizo azivuza amezi atandatu byakwanga agacibwa akaguru.