Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’Abayisilamu ku wa 25 Werurwe 2026, hagaragaye umubyeyi witwa Batamuliza watangaje ko yigeze gukina muri filime y’Abahinde yitwa Saaho.
Uyu mugore yavuze ko nubwo yavuye mu Rwanda kera, amaze igihe atuye muri South Korea, ariko ubu akaba yaragarutse mu Rwanda aho atuye mu gace ka Nyamirambo muri Kigali.
Batamuliza yavuze ko ubwo yakinaga muri iyo filime ari kumwe n’abakinnyi b’Abahinde ndetse n’abanyamahanga bandi, bamubajije igihugu akomokamo ababwira ko ari umunyarwandakazi.
Yavuze ko byatumye bamwe muri bo bagaragaza ko bakunda u Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.
Ati: “Bambajije aho mva mbabwira ko ndi Umunyarwandakazi. Bambwiye ko bakunda u Rwanda na Perezida warwo, banansaba ko nakina igice cyanjye mvuga mu Kinyarwanda kugira ngo n’iwabo bizabamenyekanishe.”
Filime Saaho yasohotse mu 2019, ikaba iri mu zikunzwe cyane muri sinema y’u Buhinde kubera uko yakozwe ku rwego rwo hejuru ndetse n’abakinnyi b’ibyamamare bayigaragayemo.

Iyi filime yamaze iminota 170, yanditswe inakorwa n’umuyobozi wa filime w’Umuhinde Sujeeth Reddy.
Mu bakinnyi bakomeye bayigaragayemo harimo Prabhas, Shraddha Kapoor, Chunky Panday, Jackie Shroff, Arun Vijay na Neil Nitin Mukesh, bose bazwi cyane muri sinema y’u Buhinde izwi nka Bollywood.
Batamuliza yagaragaje ko kuba yaragize amahirwe yo gukina muri iyi filime ari kimwe mu byamweretse ko u Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yasoje asaba Perezida Paul Kagame ko yamwemerera umwanya akamugezaho umushinga afite yifuza gukorera mu Rwanda, maze yizezwa ko azashakishwa agafashwa kuwugeza ku nzego zibishinzwe.








