Dokta Brain yatangaje impamvu nyakuri yatumye agirana amakimbirane na Grenade Official mu bihe byashize, avuga ko byose byaturutse ku kutumvikana bya hato na hato byaje gufata indi ntera bikabyara umwuka mubi hagati yabo bombi.
Aba bahanzi bombi bari barakoranye indirimbo “Bar to Bar”, arikoumubano wabo wombi watangiye kuzamo agatotsi mu 2023, nyuma y’ikibazo cyavukiye mu gitaramo kimwe gusa, icyo gihe, Dokta Brain yashinje Grenade Officeal kutagira ikinyabupfura no kwitwara nk’umwana muto.
Nk’uko Dokta Brain abivuga , ikibazo cyavutse ubwo Grenade yamubazaga impamvu yari yaje muri icyo gitaramo, ijambo Dokta yashe nko kumusuzugura ku mugaragaro, cyane ko Grenade yari azi neza ko yari yaje kuhataramira.
Gusa nyuma yo gutekereza neza yaje kwisubiraho, Dokta Brain avuga ko nyuma yaje gusanga ibintu bari babisobanuye nabi.
Yagize ati: “Nabanje gutekereza ko ansuzuguye ambajije icyo nari nje gukora muri icyo gitaramo, ikindi yari azi ko nari nje kuririmba. Nyama mu by’ukuri, yashakaga kumenya aho anyerekeza ku ruhande rwa aho mikorofoni (microphone), yari ari.”
Yakomeje avuga ko Grenade Official yaje kumuhamagara akamusaba imbabazi, anamwizeza ko azishyura imyenda yose yari isigaye no gukemura ibibazo byari hagati yabo. Nubwo aba bombi bamaze gucyemura amakimbirane, Dokta avuga ko bikimukora ku mutima.
Dokta brain yanogeyeho ko bishoboka ko Grenade yari yasinze (intoxicated), muri icyo gihe, bityo hakabaho kudasobanukirwaneza no kuvugana nabi.
Nubwo icyo gihe yababajwe, Dokat Brain avuga ko ubu nta rwango bagifitanye hagati yabo, kandi ko kutumvikana kwabaye hagati yabo kwatangiye. Gusa avuga ko ari inkuru atazibagirwa vuba.
Hanyuma twe tukibaza tuti: “Iyi si inzingo ikomeye? Cyagwa Dokta akaba agiye kubika inzika mu gihe runaka ikazogera kagaragara hagati yabo? Ibyo n’ibibazo bikomeye abafana baba bombi bibaza, n’urujijo basize mu bafana cyagwa bashaka kuzacururiza kuri iyo nzigo.







