Kuri uyu wa Mbere hatangiye ibizamini bya Leta ku rwego rw’igihugu ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bikaba biteganyijwe gukorwa mu minsi itatu ikurikirana.
Nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), uyu mwaka ibizamini byitabiriwe n’abanyeshuri 220,840 baturutse mu mpande zose z’igihugu. Muri abo harimo, abakobwa ni 120,635 mu gihe abahungu ari 100,205, bikaba bibaye inshuro ya gatatu yikurikiranya abakobwa barushijeho kwitabira aya masomo mu buryo bugaragara.
Mu bitabiriye ibizamini harimo abanyeshuri barenga 640 bafite ubumuga butandukanye nk’ubwo kutabona no kutumva. Aba banyeshuri bahawe ibikoresho n’uburyo bwihariye bubafasha gukora ibizamini neza, harimo n’igihe cyiyongereye kugira ngo babashe kwitwara neza nk’abandi bose.

Minisitiri w’Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana, yasabye ababyeyi n’abarezi bose gukomeza kuba hafi y’abana muri ibi bihe, kandi yizeza ko Leta izakomeza gushyira imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza.
Yagize ati: “Twashyizeho uburyo bwihariye bufasha abana bafite ubumuga kugira ngo na bo bagire amahirwe angana n’abandi. Dufite icyerekezo cy’uburezi budaheza kandi buri wese agahabwa amahirwe nk’ayabandi.”

Yakomeje ashima uruhare rukomeye abarimu n’abayobozi b’amashuri bagira mu gutegura aba banyeshuri, aboneraho no gusaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu guteza imbere uburezi burimo uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ibizamini bisoza amashuri abanza bizasozwa ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, aho abanyeshuri bazaba bamaze gukora amasomo arimo Ikinyarwanda, Imibare, Icyongereza, Ubumenyi rusange.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO










