Mu gihe imvura n’imbeho byiyongera, ni na bwo hakunze kwiyongera impanuka zo kuribwa n’inzoka, cyane cyane mu bice byo hagati mu gihugu no mu byaro bifite ibyatsi byinshi n’ahari umucyo muke. Abahanga mu bijyanye n’inzoka bavuga ko kumenya imyitwarire yazo n’ibimenyetso zitanga mbere yo kurya umuntu, bishobora kurokora ubuzima.
Umuhanga mu by’inzoka wo mu Buhinde, Karmsheel Dharmendra Trivedi, umaze imyaka 38 akora akazi ko gukura inzoka ahubakwa no kwigisha abantu uko bazirinda, asobanura ko inzoka zidakunda abantu, ahubwo zibarinda. Avuga ko ubumara bw’inzoka ari igikoresho ikoresha mu guhiga ibyo irya, bityo ikabukoresha gake ishoboka.
Ati: “Inzoka irya umuntu iyo ibuze uko ihunga cyangwa yatewe ubwoba. Mu gihe itaguteye ubwoba, ishobora kukurenga igahita yikomereza.”
Ni ryari inzoka zikunda kuryana?
Mu gihe cy’imbeho, inzoka ziba zisinziriye, ariko zongera kunyeganyega cyane mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba. Ni bwo ziba zirimo gutera amagi no gushaka ibyo zirya, birimo ibikeri, imbeba, imiserebanya n’udukoko duto duto. Ibi bituma zegera cyane aho abantu batuye, cyane mu ngo ziri hafi y’ibyatsi, imyanda cyangwa ahari umucyo muke.
Vivek Sharma, umuhanga mu by’ibikururuka (herpetologist), avuga ko inzoka zikunda kuboneka ahantu hatabona cyane mu nzu nko mu gikoni, mu byumba by’inyuma, cyangwa aho abantu bata imyanda, kuko ari ho zibona ibyo zirya.
Ati: “Ni gake inzoka uzayibona hagati mu cyumba kirimo urumuri. Zikunze kwihisha mu mwijima cyangwa ahantu hatabona.”
Ibimenyetso inzoka itanga mbere yo kurya
Abahanga bavuga ko hari ibimenyetso bitatu by’ingenzi inzoka itanga mbere yo kurya umuntu:
- Gusohora ijwi rimeze nka “psi”
- Kwitsindagira no kwizinga umubiri
- Kugaragaza amenyo yayo no kwitegura gutera
Ibi bimenyetso iyo ubibonye, uba ufite amahirwe yo guhunga cyangwa kuyirekera aho iri. Gusa hari amoko amwe, nk’inzoka yirabura, ishobora kurya itabanje kugaragaza ibi bimenyetso.
Ingaruka z’ uburozi bw’inzoka
Ubumara bw’inzoka bwinjira mu mubiri binyuze mu mitsi, mu nyama cyangwa hagati y’uruhu n’inyama. Muganga Hemang Doshi, umaze igihe avura abaribwa n’inzoka, avuga ko ubumara bwa Cobra n’inzoka yirabura bugira ingaruka zikomeye ku duso tw’ubwonko (nerves), bigatuma umuntu adashobora kugenda, guhumeka cyangwa se akagira ibibazo byo kudadarara (paralysis).
Ubundi bumara bwinjira mu maraso, bugatuma imitsi iturika cyangwa amaraso adakora neza.
Ibimenyetso bya mbere bishobora kugaragara hagati y’iminota 10 na 15 nyuma yo kuribwa. Mu minota 30 kugeza kuri 45, ubumara buba bwamaze gukwira mu mubiri. Ku nzoka yirabura, ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y’isaha imwe n’ebyiri, ariko bikaba bibi cyane hagati y’amasaha ane n’atandatu.
Icyo wakora mu gihe umaze kuribwa n’inzoka
Abahanga bose bahuriza ku kintu kimwe: ntugatakaze umwanya.
Uramutse uriwe n’inzoka:
- Ihutire kujya kwa muganga cyangwa ku bitaro bifite ubuvuzi bwihariye
- Ntujye gushaka ubufasha mu bintazi, amarozi cyangwa ahatari ubuvuzi bwa siyansi
- Gerageza kuguma utuje kandi ntukore cyane kugira ngo ubumara budakwirakwira vuba
Umwe mu bagize umuryango wabuze uwabo azize kuribwa n’inzoka yavuze ko gutinda kugera kwa muganga ari byo byamuhitanye, kuko byabatwaye amasaha arenga abiri ngo bamugeze kwa muganga, kandi uwo mwanya wari wamaze kurenga.
Uko wakwirinda inzoka mu buzima bwa buri munsi
- Irinde kugenda mu byatsi bitemewe nijoro
- Jya ucana itara mu gihe ugiye ahantu hatabona
- Sukura aho uta imyanda n’aho utuye
- Irinde gukinisha inzoka cyangwa kuyiteza ubwoba
- Funga neza inzugi n’amadirishya by’inzu
Kumenya imyitwarire y’inzoka no gufata ingamba zo kwirinda bishobora kugabanya cyane ibyago byo kuribwa. Mu gihe bibaye, kwihutira kwa muganga ni bwo buryo bwonyine bwo kurokora ubuzima.







