Ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Israël na Hamas bikomeje kugenda biguru ntege, nubwo impande zombi zagaragaje ubushake bwo kugera ku masezerano y’amahoro, agamije guhagarika imirwano imaze amezi 21. Abategetsi ba Qatar, bacumbikishije ibiganiro i Doha, batangaza ko nubwo hari intambwe nto imaze gurwa, urugendo rukiri rurerure.
Kuri uyu wa Kabiri, Majed al-Ansari, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yavuze ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro. Yagize ati: “Nta gihe nyacyo natangaza ubu, ariko navuga ko bizakomeza mu munsi mike.”
Ibiganiro by’amahoro byatangiye ku Cyumweru, nyuma y’uko Hamas na Israël bemeye kugirana amasezerano yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ayo masezerano asaba ko imirwano ihagarara mu gihe cy’iminsi 60, hagatangira ibiganiro byo gushaka umuti urambye.
Amakuru aturuka muri Palesitina avuga ko nta ntambwe igaragara yatewe. Ndetse hari impungenge ko Perezida Donald Trump ashobora kutavuga kuri ayo masezerano nk’uko yari abiteze, Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, mu gihe azaba ari i Washington muri iki cyumweru.
Ku wa Mbere, Trump yavuze ko afite icyizere ko amasezerano azagerwaho, agira ati: “Ibintu biri kugenda neza cyane,” anongeraho ko Hamas yagaragaje ubushake bwo guhagarika imirwano.
Nyamara, abahuza bavuga ko ibiganiro nyir’izina bitaratangira. Impande zombi ziri i Doha, aho zihura n’abahuza ukwazo, haganirwa ku miterere y’amasezerano.
Nubwo ibiganiro bikomeje, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Gaza. Ingabo za Israël zatangaje ko ku wa Mbere nijoro, abasirikare batanu bayo bishwe, abandi 14 barakomereka mu gitero cya Hamas hafi ya Beit Hanoun, mu majyaruguru ya Gaza.
Mu gihe Ishami rya Gaza rishinzwe ubutabazi rivuga ko abantu 29 barimo n’abana batatu, bahitanwen’bitero bya Israël hirya no hino mu ntara ya Gaza.
Mahmoud Bassal, umuvugizi wa Gaza Civil Defense(GCD), yavuze ko abantu icyenda bishwe n’igisasu cyarashwe ku nkambi y’abimuwe mu majyepfo ya Gaza. Shaimaa al-Shaer, umugore w’imyaka 30 utuye muri iyo nkambi, yavuze ko icyo gisasu cyagabwe ubwo yari ari gutegurira abana be bane ifunguro rya mu gitondo.
Mu mujyi wa Khan Younis, igitero cyibasiye amahema y’impunzi gihitana abantu bane. Ikindi gitero cyahitanye umuryango w’abantu bane: umugabo, umugore n’abana babiri. Mu majyepfo ya Gaza rwagati, igitero cyahitanye abantu 10 gikomeretsa abandi 72 nk’uko bitangazwa n’ibitaro bya Awda biherereye i Nuseirat.
Israël ikomeje gushinja Hamas gukoresha abasivili nk’ingabo, ariko Hamas yo irabihakana. Mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi, IDF yasohoye amabwiriza yo kwimura abaturage mu bice bya Khan Younis, bisobanura ko harimo gutegurwa ibitero bikomeye.
Ingingo nyinshi zikubiye mu masezerano harimo:
- Guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60.
- Kurekura abantu 28 bafashwe bugwate na Hamas.
- Kuvana ingabo za Israël mu bice zimaze kwigarurira.
- Kongera ubufasha mpuzamahanga muri Gaza.
- Gutangiza ibiganiro bishya bigamije kurangiza intambara burundu.
Amakuru dukesha Theguardian avuga ko Hamas isaba ko Israël itazongera gutangiza indi ntambara nyuma y’iyo minsi 60, ikanasaba ko habaho ingwate zigaragaza ibyo bumvikanye. Amasezerano aheruka kutubahirizwa mu kwezi kwa Werurwe, ubwo Israël yanze kwinjira mu kindi cyiciro cy’ibiganiro.
Israël, yo kandi, irasaba ko Hamas irekura imfungwa 50 igifite, inasaba ko isenya intwaro zayo. Ikomeza kuvuga ko itazahagarika imirwano kugeza ibyo bibaye.
Hari kandi impaka ku bijyanye n’uburyo ubufasha bwihutirwa bwinjira muri Gaza, ndetse n’uburyo bwagabanywa ku rugero rutandukanye n’ubu.
Ku wa Mbere, Minisitiri w’Ingabo wa Israël, Israel Katz, yavuze ko bafite umugambi wo kwimura abaturage bose ba Gaza, abajyana mu nkambi nshya izubakwa ku bisigazwa bya Rafah. mu gihe uwo mugambi wamaganiwe kure n’abanyamategeko n’impuguke, bavuga ko ari igishushanyo mbonera cy’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Katz yavuze ko iyo nkambi, yise “umujyi w’ubutabazi”, izajya igenzurwa n’ingabo za Israël, kandi ko abaturage bagera kuri 600,000 bazimurirwamo baturutse ahitwa Mawasi. Yongeyeho ko mu gihe kizaza, abaturage bose ba Gaza bazashyirwa muri ako gace, mu mugambi yise “wo kwimura abaturage” (emigration plan).
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ivuga ko abasaga 57,000 bamaze kwicwa, benshi muri bo bakaba ari abasivili. Loni n’ibihugu bimwe by’i Burengerazuba byemeza ko ayo makuru yizewe.
Intambara imaze gusenya byinshi: ibikorwaremezo byarangiritse, abaturage benshi bafite ibyago byo kuzahara cyangwa gupfa bicwe n’inzara, ndetse igice kinini cy’akarere cyabaye amatonga.
Iyi ntambara yatangiye mu Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gikomeye mu majyepfo ya Israël, ukica abantu 1,200, benshi muri bo ari abasivili, unafata bugwate abantu 250.