• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

i Nyagatare, Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

admin by admin
November 6, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Ikiraro cyo mu kirere cyuzuye i NYagatare.
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Abaturage bo mu mirenge ya Rukomo na Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare, bubakiwe ikiraro cyo mu kirere gihuza iyi mirenge, cyitezweho koroshya ubuhahirane ndetse kinabafasha mu migenderanire.

Ni ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n’umuyobozi w’aka Karere Gasana Stephen n’izindi nzego z’umutekano. Iki kiraro gihuza utugari twa Nyakagarama na Ngoma two mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo, cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

Umwe mu banyeshuri bagorwaga no kwambuka bajya ku ishuri, yavuze ko bajyaga bambuka bari koga ku buryo byatumaga bamwe bava mu ishuri, abandi inkweto n’amakaye bigatakara.

Ati “ Ubu dufite amahirwe ko tuzajya tunyura ku kiraro cyiza tunagere ku ishuri kare, bizatuma tuniga neza dutsinde.”

Undi muturage yagize ati “ Twajyaga kubyara tukazenguruka tunyuze Bushara mu Murenge wa Karama, tukishyura 2000 Frw kugira ngo tugere za Rukomo ariko ubu turishimira ko igiciro kigiye kugabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire y’abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo.

Meya Gasana yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, bakagikoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi buri wese akagerageza kukibungabunga.

Muri miliyoni 190 Frw zakoreshejwe mu kubaka iki kiraro, Akarere ka Nyagatare katanzemo miliyoni 68 Frw mu gihe izindi miliyoni 122 Frw zatanzwe n’umufatanyabikorwa uri kubafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye.

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro icumi birimo bine byo mu kirere mu gihe hari ibindi biraro bibiri bikiri kubakwa.

Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abaturage kukibungabunga
Akanyamuneza ni kose ku baturage nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Mu mafoto 60 Dutemberane hoteli zose z’Inyenyeri eshanu mu Rwanda.

Next Post

MTN Rwanda mu myiteguro yo kwakira murandasi ya 5G mu Rwanda.

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

by Peacemaker PUNDIT
3 days ago

RDF yunamiye LT Gen Innocent Kabandana waguye mu bitaro bya Gisirikare biri I Kanombe. Ku wa 7 Nzeri 2025 Minisiteri...

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, Umuryango ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) washyize ku isoko...

Uko wagira ubwigenge bw’amafaranga: Inama z’imyitwarire iguhindurira ubuzima

Imyitwarire y’amafaranga: Inama 10 zaguhindurira ubuzima burundu

by Impinga Media
2 weeks ago

Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga agira uruhare runini mu buryo tubaho, uburyo dutekereza, ndetse n’intego twiyemeza. Gusa hari abantu...

Next Post
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yari yitabiriye iki gikorwa

MTN Rwanda mu myiteguro yo kwakira murandasi ya 5G mu Rwanda.

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yakeje  Perezida Kagame.

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda yakeje Perezida Kagame.

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...