Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gukura no kwambuka imipaka, i Bruxelles mu Bubiligi hategerejwe igitaramo cyitezweho guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Burayi mu mwuka w’amasengesho, indirimbo n’ugusangira kwizera.
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, Israel Mbonyi azongera gutaramira muri iki gihugu ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, igitaramo cyateguwe na Team Production isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo by’abahanzi baramya Imana ku Mugabane w’u Burayi.
Iyi nshuro si ukuza gusa gutaramira abafana, ahubwo ni ugusubiza amaso inyuma ku rugendo rudasanzwe uyu muhanzi amaze gukora i Burayi, aho ibitaramo bye byo mu 2023 no mu 2024 byasize amateka akomeye mu mitima y’ababyitabiriye.
Mu 2024, igitaramo cye cyabereye mu nyubako ya Docks (Dome Events Hall) cyari cyuzuye ku buryo budasanzwe, ndetse yakirwa ku rubyiniro na Burugumesitiri wa Bruxelles, Philippe Close, mu kimenyetso cy’uko umuziki we wari umaze kugera kure no kumenyekana cyane muri ako gace.
Iki gitaramo cyo muri Kamena 2026 kije gikurikira icyabereye mu Rwanda ku wa 25 Ukuboza 2025, cyiswe Icyambu4, cyabereye muri BK Arena kikitabirwa n’abantu 10,368, kigaragaza urwego uyu muhanzi agezeho mu gihugu cye no hanze yacyo.
Uretse kuba igitaramo cy’imyidagaduro, iki gikorwa kizaba ari umwanya wo gusabana, gusangira ijambo ry’Imana no kongera kwibutsa ko umuziki wo kuramya Imana uri mu bikomeje guhuza Abanyarwanda batuye imihanda itandukanye y’Isi.
Benshi mu Banyarwanda baba mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi basanzwe bafata ibitaramo bya Israel Mbonyi nk’umwanya wo kongera guhura no gusabana nk’abasangirangendo mu kwizera, aho indirimbo ze ziba ururimi rubahuza n’urugo.
Mu gihe imyiteguro y’iki gitaramo irimbanyije, Team Production yanamaze gutangaza ko ku wa 4 Mata 2026 i Bruxelles hazabera ikindi gitaramo kizahuza Alex Dusabe na René Patrick, Tracy, Ben na Chance, bikomeza kugaragaza ko umuziki wo kuramya Imana uri gufata indi ntera i Burayi.
Uko imyaka ishira, Israel Mbonyi akomeje kuba umwe mu bahanzi bake bashoboye guhindura ibitaramo byo kuramya Imana ibikorwa bihuriza hamwe imbaga nyamwinshi, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.
Igitaramo cye cya Bruxelles gitegerejwe nk’ikirori cy’umwuka, aho indirimbo, amasengesho n’amarangamutima bizongera guhuriza hamwe abifuza kwegera Imana binyuze mu muziki.









