Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Kawempe y’ Amajyepfo, Hon. Mubaraka Munyagwa Sserunga, yahakanye amakuru avuga ko yaba afitanye ikibazo cyihariye n’umuhanzi Mansoor Ssemand wamamaye nka King Saha, ni nyuma y’uko abateranye amagambo mu ruhame ashingiye ku myemerere ya politiki.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko bateranye magambo hakurikiyeho impaka zikomeye, Munyagwa yavuze ko nta rwango afitiye uyu muhanzi wa KingsLove Empire.
Uku guterena amagambo yaturutse ku kutumvikana kuri politiki, aho aba bombi banenze mugenzi wabo mu ruhame.
Gusa Munyagwa yashatse kugabanya uburemere bw’ayo makimbirane, avuga ko we na King Saha bakorera mu nzego zitandukanye cyane.

Yavuze ko hari bamwe mu bahanzi bagenda basubira inyuma, ndetse ko bakunze kwibasira bamwe mu bantu bazwi cyane kugira ngo bongere bavugwe mu bitangazamakuru.
Yagize ati: “Nta kibazo na kimwe mfitanye na King Saha, ikindi ntituri ku rwego rumwe. Bamwe mu bahanzi barimo kuzima bakunze gukoresha uburyo bwo kwibasira amwe mu mazina akomeye urugero nka njye kugira ngo bongere kuvugwa mu bitangazamakuru.”
Yanagarutse kuri amwe mu magambo yagiweho impaka, uyu Munyagwa wahoze ari umuyobozi yongeyeho ati: “Nubwo mbifitemo uruhare, ari ndatekereza ko narindimo kumugira inama gusa, ariko byaramurakaje cyane. Yanyise umuhuza, kandi koko abanyamategeko mu by’ukuri baba ari abahuza.”
Munyagwa kandi yasabye umunyamakuru Adam Kungu Kwirinda kuzongera kugaruka kuri iki kibazo mu bindi biganiro bizaza.
Yashimangiye ko kubera ko buri wese akorera mu mwuga we—politiki, kandi ko nta mpamvu abona yatuma yongera gusesengura cyagwa gutanga ibitekerezo ku muziki wa King Saha.







