Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu.
Iki ni igikorwa kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage.
Iki gikorwa nyuma kizagezwa ku rwego rw’utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.
Nyuma y’iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa ‘code’ izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.
Ati “Nk’uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyiri zina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga izabe ikosoye.”

“Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y’abaturage, sisitemu nyayo y’indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.”
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.
Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026, wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.
Ubusanzwe, amakuru yafatwaga ku ndangamuntu zikoreshwa ubu ni ifoto y’isura ya nyiri kuyifata, umukono ndetse n’ibikumwe bye, ariko kuri iyi nshuru haziyongeramo ibindi.
Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose [10], ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite.
Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso gusa naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose. Abari munsi y’imyaka 18 bazajya baherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Gusa ariko abana bari hejuru y’imyaka itanu, nibakura bakageza ku myaka 16, bya bimenyetso byafashwe bizavugururwa, hatangwe ibijyanye n’ikigero bagezemo.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye zikeneye gufatirwa ibimenyetso, sisitemu yubatse mu buryo bigaragaza ko hari ibice runaka umuntu adafite, ku buryo hazajya hafatwa amakuru y’ingingo bafite gusa.

Amakuru azafatwa ni ingenzi cyane ku muntu, ku buryo umutekano wayo ugomba kurindwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo atagera mu biganza bibi.
Mu gukusanya aya makuru, hari kwifashishwa ikoranabuhanga rigezweho ku buryo acungwa neza ntabe yagerwaho n’umuntu utabifitiye uburenganzira.
Ukeneye kugera kuri aya makuru, azajya aba yarabiherewe uburenganzira muri sisitemu ya NIDA, kandi nabwo amakuru akanyura mu nzira zitekanye kugira ngo amugereho.
Hari n’itsinda rishinzwe gukurikirana umutekano wayo umunsi ku wundi.
Ikindi ni uko hashigiwe kuri serivisi zitandukanye zitangwa mu gihugu, amakuru akenerwa na yo aba atandukanye. Kuri iyi ndangamuntu nshya, nyirayo ni we uzajya uba afite uburenganzira bwo kugena abonwa n’uyakeneye.
Umukozi muri NIDA ushinzwe ibijyanye n’Ububiko bw’Amakuru, Ndanyuzwe John, unakurikirana bya hafi ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, yavuze ko gusangiza amakuru yawe bwite akubiye mu ndangamuntu bizajya bikorwa mu ibanga rikomeye.
Ati “Amakuru bakenera muri banki aba atandukanye n’akenerwa mu kabari. Niba ugiye mu kabari bashaka kumenya niba baguha ibisindisha, uzabaha uburenganzira bwo kureba gusa niba wujuje ubukure. Sisitemu ihita yemerera uwo muntu ko imyaka igeze cyangwa itageze, atiriwe anabona imyaka yawe y’amavuko.”
Hazakorwa porogaramu ya telefoni umuturage azajya yifashisha atanga uburenganzira ku makuru ye, n’uburyo buzahabwa utanga serivisi bwo kuyageraho ariko byemejwe na nyirayo.