• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 8, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu.

Iki ni igikorwa kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage.

Iki gikorwa nyuma kizagezwa ku rwego rw’utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.

Nyuma y’iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa ‘code’ izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.

Ati “Nk’uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyiri zina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga izabe ikosoye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine

“Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y’abaturage, sisitemu nyayo y’indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.”

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.

Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026, wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.

Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.

Ubusanzwe, amakuru yafatwaga ku ndangamuntu zikoreshwa ubu ni ifoto y’isura ya nyiri kuyifata, umukono ndetse n’ibikumwe bye, ariko kuri iyi nshuru haziyongeramo ibindi.

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose [10], ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite.

Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso gusa naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose. Abari munsi y’imyaka 18 bazajya baherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.

Gusa ariko abana bari hejuru y’imyaka itanu, nibakura bakageza ku myaka 16, bya bimenyetso byafashwe bizavugururwa, hatangwe ibijyanye n’ikigero bagezemo.

Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye zikeneye gufatirwa ibimenyetso, sisitemu yubatse mu buryo bigaragaza ko hari ibice runaka umuntu adafite, ku buryo hazajya hafatwa amakuru y’ingingo bafite gusa.

NIDA yavuze ko muri Kamena 2026, iyi ndangamuntu koranabuhanga izatangira gukoreshwa

Amakuru azafatwa ni ingenzi cyane ku muntu, ku buryo umutekano wayo ugomba kurindwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo atagera mu biganza bibi.

Mu gukusanya aya makuru, hari kwifashishwa ikoranabuhanga rigezweho ku buryo acungwa neza ntabe yagerwaho n’umuntu utabifitiye uburenganzira.

Ukeneye kugera kuri aya makuru, azajya aba yarabiherewe uburenganzira muri sisitemu ya NIDA, kandi nabwo amakuru akanyura mu nzira zitekanye kugira ngo amugereho.

Hari n’itsinda rishinzwe gukurikirana umutekano wayo umunsi ku wundi.

Ikindi ni uko hashigiwe kuri serivisi zitandukanye zitangwa mu gihugu, amakuru akenerwa na yo aba atandukanye. Kuri iyi ndangamuntu nshya, nyirayo ni we uzajya uba afite uburenganzira bwo kugena abonwa n’uyakeneye.

Umukozi muri NIDA ushinzwe ibijyanye n’Ububiko bw’Amakuru, Ndanyuzwe John, unakurikirana bya hafi ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, yavuze ko gusangiza amakuru yawe bwite akubiye mu ndangamuntu bizajya bikorwa mu ibanga rikomeye.

Ati “Amakuru bakenera muri banki aba atandukanye n’akenerwa mu kabari. Niba ugiye mu kabari bashaka kumenya niba baguha ibisindisha, uzabaha uburenganzira bwo kureba gusa niba wujuje ubukure. Sisitemu ihita yemerera uwo muntu ko imyaka igeze cyangwa itageze, atiriwe anabona imyaka yawe y’amavuko.”

Hazakorwa porogaramu ya telefoni umuturage azajya yifashisha atanga uburenganzira ku makuru ye, n’uburyo buzahabwa utanga serivisi bwo kuyageraho ariko byemejwe na nyirayo.

Impinga

Share16Tweet10Send
Previous Post

Ntare Louisenlund School i Bugesera isaba guhindura imyigishirize mu Rwanda

Next Post

Nel Ngabo yatanze ibyishimo I Muhanga

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

NCPD irashima  ibimaze kugerwaho bifasha abafite ubumuga

NCPD irashima  ibimaze kugerwaho bifasha abafite ubumuga

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafte ubumuga mu Rwanda NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel, aratangaza kuva mu 2012 kugeza hamaze gukorwa byinshi...

Africa Week 2025 Shines in Kigali as the Continent’s Premier Tech and Investment Summit

Africa Week 2025 Shines in Kigali as the Continent’s Premier Tech and Investment Summit

by Joe sure GASORE
2 weeks ago

Kigali, Rwanda — Africa Week 2025 has once again positioned Rwanda at the heart of the continent’s innovation movement, drawing...

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

by Joe sure GASORE
1 month ago

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahamagariye ibihugu bya Afurika gushyira imbere ikoranabuhanga rifasha abaturage bose, aho kuba iry’abatoranijwe...

Next Post
Nel Ngabo yatanze ibyishimo I Muhanga

Nel Ngabo yatanze ibyishimo I Muhanga

Album ya Morgan Wallen yaciye agahigo

Album ya Morgan Wallen yaciye agahigo

Spice Diana Asaba Abahanzi Kumenya Agaciro k’Umuryango

Spice Diana Asaba Abahanzi Kumenya Agaciro k’Umuryango

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.