Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Harmonize wo muri Tanzania ndetse n’itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kuzirikana amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Harmonize yifatanyije n’Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga
Umuhanzi Harmonize yagaragaje ko ari kumwe n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yashyizeho ifoto igaragaza Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka cyabaye ku wa 7 Mata 2026.

Uyu muhanzi yakoresheje hashtag ya #Kwibuka32, agaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda mu kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro abayizize.
Good Lyfe nayo yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda
Itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, ryari rigizwe na Radio na Weasel, naryo ryatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka.
Mu butumwa bwabo, bagaragaje ko bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko urwibutso rwabo rukwiye gukomeza gushishikariza abantu ubumwe n’ubwiyunge.

Bagize bati: “Turibuka duha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe n’ubudacogora.”
Kwibuka ni ubutumwa burenze imipaka
Ubutumwa bw’aba bahanzi bugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagarukira ku Banyarwanda gusa, ahubwo ari ubutumwa mpuzamahanga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukangurira amahoro n’ubumwe.
Ni ubutumwa bukomeje kugaragaramo ibyamamare bitandukanye byo mu karere no ku Isi, bikoresha ijwi bifite mu gukomeza gusigasira amateka no gukangurira amahoro.
Dr Bizimana yibukije inshingano zo gukumira Jenoside
Mu kiganiro yatanze ku wa 7 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no kwibutsa amahanga inshingano afite mu kuyikumira.
Yagaragaje ko hari ibimenyetso byari byagaragaye mbere y’uko Jenoside iba, birimo raporo yakozwe n’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mu 1990 igaragaza umugambi wo gutegura Jenoside.
Yongeyeho ko nubwo ayo makuru yari azwi, habayeho kubura ubushake bwa politiki mu mahanga bwo gufata ingamba zari gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







