Miss wacyuye igihe wa Uganda, Hannah Karema Tumukunde, yinjiye mu ipiganwa ryo kuyobora Guild muri Makerere University, ibintu byakuruye amarangamutima n’ibiganiro byinshi mu banyeshuri.
Mu gihe amatora yegereje, abanyeshuri benshi bakomeje gukurikiranira hafi uko uyu mukobwa azitwara muri iri rushanwa.
Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023–2024, Hannah yakomeje gukoresha urubuga rwe mu kuvuganira abanyeshuri. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yiteguye guharanira impinduka muri kaminuza.
Ati: “Amateka ya Makerere University ntiyandikwa n’abarebera ku ruhande, yandikwa n’abafata icyemezo cyo guhaguruka bagakora.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi ndimo gutera intambwe ntagamije gusa kwiyamamariza kuyobora Guild, ahubwo mpagarariye buri munyeshuri wemera ko Makerere ishobora kuba nziza kurushaho. Ibi bikaba birenze ubukangurambaga bw’amatora.”

Hannah Karema yigeze no kwitabira irushanwa rya Miss World ryabereye mu Buhinde, aho yabaye uwa kabiri (1st Runner-Up) mu bakobwa bahagarariye Afurika. Ibi byatumye agaragaza ko ashoboye guhangana n’igitutu cy’amarushanwa akomeye.
Ubu yagarutse muri Makerere aho ari kwiga Icyiciro cya Kaminuza mu bumenyi bw’Imibereho (Bachelor’s degree in Social Sciences), kandi avuga ko yiteguye guhangana n’ibibazo bikomeye urubyiruko ruhura na byo muri iki gihe.
Mu byo yiyamamariza, Hannah Karema ashyira imbere iterambere ry’abanyeshuri, harimo guteza imbere politiki y’amafaranga y’ishuri itabogamye, gufasha abanyeshuri biga ku nkunga ya Leta, no guharanira ubwisanzure bwa politiki mu kigo. Anavuga ko azashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’amasomo abanyeshuri benshi bahura na byo.
Igikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Guild President cyatangiye ku itariki ya 2 Werurwe 2026, ubwo hatangazwaga ingengabihe y’amatora.
Abakandida bazabona umwanya wo kujya impaka ku bitekerezo byabo, mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 16 Werurwe 2026, aho abanyeshuri bazatora bifashishije uburyo bwo kuri internet. Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, abayobozi bashya ba Guild bazarahizwa bahite batangira inshingano zabo.








