Umunyabigwi muri Formula 1, Lewis Hamilton, akomeje kuvugwaho kuba ari mu rukundo n’icyamamare mu myideli no muri ‘Reality TV’, Kim Kardashian, nubwo bombi bakomeje kuruca bakarumira.
Amakuru y’uru rukundo yatangiye gukwirakwira mu mpera za Mutarama 2026, ariko ibintu byafashe indi ntera ubwo aba bombi bagaragaye bari kumwe mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL, uzwi nka Super Bowl LX, wabereye kuri Levi’s Stadium.
Hamilton na Kim bari bicaye mu myanya y’icyubahiro, bagaragaye bongorerana kenshi banaseka, ibintu byahise bikongeza ibihuha by’urukundo.
Nyuma y’uyu mukino, Hamilton wabajijwe n’itangazamakuru niba yarishimiye umukino cyangwa uwo bari kumwe, yahise asubiza mu magambo make ati: “Ni ubuzima bwanjye bwite. Sinkunda kubivugaho.”
Nubwo yirinze gutanga ibisobanuro, ibikorwa byakurikiyeho byakomeje gutuma benshi bakeka ko umubano wabo ushobora kuba wararenze ubucuti busanzwe.
Kim Kardashian yashyize kuri Instagram amashusho ari kumwe na barumuna be bakora ‘The Titanic Challenge’, umwitozo wigana igice cya filime Titanic.
Mu majwi yumvikanaga muri ayo mashusho, harimo n’ijwi rya Hamilton amugira inama uko yakora uwo mwitozo neza, ikintu cyafashwe nk’ikimenyetso ko ari hafi cyane y’umuryango wa Kardashians.
Si ubwa mbere Hamilton avuzwe mu rukundo n’ibyamamare. Umubano we wigeze kumenyekana ku mugaragaro ni uwo yakundanye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger hagati ya 2007 na 2015.
Icyakora, Hamilton azwiho kurinda cyane ubuzima bwe bwite. Ntabwo akunze kugaragaza umukunzi we mu ruhame, kandi akenshi yirinda kugira icyo atangaza ku bivugwa ku rukundo rwe.
Ese koko Hamilton na Kim bari mu rukundo rushya, cyangwa ni ubucuti bw’ibyamamare byahuye? Kugeza ubu, ibisubizo nyabyo biracyari mu ibanga ryabo, ariko amafoto n’amashusho bikomeje gutuma benshi bategereza ko hari igihe bashobora kuzashyira ukuri ku karubanda.







