Uruzinduko ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie rwasize ababakora indirimbo (producers) bishimye, bitewe n’ijambo uyu muhanzi yavuze, aho yavuze ko abakora indirimbo bo muri Uganda ko ari abahanga bakomeye mu gukora indirimbo nziza kandi zigezweho mu karere.
Bruce Melodie, umaze gukorana n’abatunganya umuziki bakomeye muri Uganda barimo Nessim na Artin Pro, yavuze ko iki gihugu gifite impano nyinshi mu bijyanye no gutunganya imiziki. Yanagaragaje ko amajwi atunganyirizwa muri sitidiyo zo muri Uganda aba afite umwihariko wayo.
Yagize ati: “Hari ikintu nkunda ku batunganya umuziki ba hano muri Uganda, amajwi atunganyirizwa hano aba aremereye kandi aryoshye. Ni nk’aho buri producer aba yarabaye DJ igihe runaka. Nkunda umuziki wa hano kandi nifuza gukorana n’abahanzi benshi kurushaho.”
Ntiyagarukiye aho gusa, kuko yanavuze ko kubera umubano ukomeye yamaze kubaka mu muziki by’umwihariko muri Uganda, yunzemo ko yiyumva nk’umwe mu bahakomoka.
Uretse gushima abakora umuziki, uyu muhanzi w’Umunyarwanda yanagiriye inama abahanzi bo muri Uganda bifuza gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga nka Diamond Platnumz, banasanzwe bafite indirimbo shya yiswe ‘Pom Pom’.
Yagize ati: “Gukora na Diamond Platnumz bisaba kwihangana. Ni umuntu uhora ahuze cyane kandi ukomeye, ugomba kubyemera. Ugomba kuba ufite ubushobozi bw’amafaranga, atari ayo kumwishyura gusa, ahubwo n’umushinga ugomba kuba ugeze ku rwego runaka. Ugomba kuba witeguye kuwamamaza no kuwuteza imbere.”







