Mu myaka ya vuba, uburyo bwo guhindura ishinya (tattoo) umukara, cyane cyane ku rubyiruko rwo mu Rwanda, buragenda buzamuka. Guhindura ishinya cyangwa iminwa umukara hifashishijwe tattoo ni imwe mu myidagaduro no guhanga ibishya ku mubiri. Iyi myemerere ikomeje gukundwa na benshi, ariko nubwo birimo ibyiza, abaganga batangaza ko hari ingaruka zishobora kuboneka, cyane cyane ku buzima bwo mu kanwa.
1. Ishinya Umukara nk’Akabanga:
Tattoo, izwi mu buryo bwo gushushanya ku mubiri, ni igikorwa cyo gukoresha imirongo cyangwa amashusho ashushanyije n’amavuta (ink) akoresha inshinge cyangwa ibyuma. Mu Rwanda, tattoo zo ku ishinya n’iminwa biri gukurura abantu benshi, aho bifuza guhindura ishinya zabo kugira ngo zibe umukara, zinyuranye n’ishinya isanzwe itukura.

Bimwe mu byaba biteye amatsiko ku rubyiruko ni uko ishinya umukara, kuri bamwe, biboneka nk’akarangabwiza cyangwa ikimenyetso cy’ubwiza. Ku buryo bworoshye, abantu bafite ishinya itukura bashobora kwifuza kuyihindura umukara kugira ngo bigaragaze neza isura yabo cyangwa babone uko baseka neza. Uburyo bwa cosmetic tattoo, aho usanga abakiriya bagenda bifuza kurushaho kubona iminwa cyangwa ishinya zabo zihinduka neza, bwagiye bwiyongera muri ibi bihe, kandi buri kwitabirwa na benshi.
J&Paul Tatoo ni kimwe mu bigo bikora tatoo mu Rwanda Jean Paul ni umwe mu bakozi bakorera iki kigo akaba kandi umwe mu bakozi bazi gukora tattoo muri iki gihugu. Avuga ko arangajwe imbere no gukoresha tattoo z’ubwiza, aho akorera ku bafite uruhara, abashaka guhindura ibara ry’umusatsi ku bagabo cyangwa abantu bifuza gukora ishinya igahinduka umukara. Jean Paul avuga ko abakiriya benshi batari bake abona bakunze guhura n’ibibazo by’isura itari nziza ku ishinya zabo, bigatuma batishimira guseka bisanzuye. Ibi bituma guhindura ishinya umukara bigenda bikurura abakiriya benshi.
2. Ibyiza byo Gukora Tattoo ku Ishinya:
Gukora tattoo ku ishinya cyangwa iminwa birimo ibyiza byinshi. Abakora iyi mirimo bavuga ko guhindura ishinya itukura ikaba umukara bituma umuntu yitwara neza agasa neza mu buzima bwa buri munsi. Mu biganiro byinshi, abakiriya babigaragaza nk’ibintu bibagira neza kandi bikabaha icyizere cyisumbuye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Jean Paul avuga ko abakiriya benshi bakunda kubona impinduka mu myitwarire yabo nyuma yo gukorera tattoo ku ishinya, kuko bibafasha kumva bashyitse kandi bifitiye icyizere. Muri rusange, abagabo, abakobwa ndetse n’abagore bagira uruhare rukomeye mu kwitabira iyi serivisi, kuko bose bagira icyo bifuza mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ubwiza no kongera icyizere.
3. Ingaruka Zishobora Kuboneka mu Buzima:
Nubwo tattoo ku ishinya itanga ibyishimo ku bantu benshi, hari impungenge ku ngaruka zishobora kuba ku buzima bw’abayikora, cyane cyane mu kanwa. Dr. Alexix Kamanzi, inzobere mu buvuzi bw’amenyo, yibutsa abantu ko mu kanwa haba mikorobe nyinshi, kandi ko guhindura ishinya umukara hakoreshejwe tattoo bishobora kuzana ibibazo byinshi ku buzima bwo mu kanwa.
Akomeza avuga ko iyo ishinya ikoreshejwe tattoo, hifashishwa inshinge zishobora guteza ibibazo by’uburwayi mu kanwa. Ink ingana na “amavuta” yifashishwa mu gushushanya, igenda ikora ku ruhu rw’ishinya kandi bikaba byatera uburwayi bukomeye bw’uruhu n’indwara zifatika nka infections cyangwa allergies. Mu gihe tattoo ikorewe nabi cyangwa udakoresheje ibikoresho bisukuye, ibyo bitera ingaruka zishobora gutera ibibazo ku buzima bw’umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ink ikoreshwa muri tattoo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, by’umwihariko iyishobora kuba isoko y’indwara za cancer. Ibi bituma abaganga basaba abantu bifuza gukorera tattoo ko bakwiye kubanza kugisha inama no kwitonda mu gihe cyo gukoresha serivisi za tattoo.
4. Inama ku Bifuza Gukora Tattoo:
Mu gihe abantu bifuza gukora tattoo ku ishinya, abaganga baributsa ko isuku ari ingenzi cyane. Dr. Dusabe atanga inama y’uko umuntu agomba kwitwararika isuku no gukora tattoo ahantu hakwiriye, ahantu hafite ibikoresho bisukuye kandi byujuje ubuziranenge.

Jean Paul na we atanga inama ku bakiriya be ko ibikoresho bikoreshwa bigomba kuba bisukuye kandi bitagomba gukoreshwa ku bantu benshi, ngo birinde kwanduza indwara. Yongeraho ko umuntu agomba kubanza gushaka inzobere mu gukora tattoo mbere yo kwiyemeza kubikora, kandi ko ahanini ubuzima bwo mu kanwa bugomba kwitabwaho cyane.
5. Icyo Abahanga Batangaza:
Dr.Alexis avuga ko, nubwo tattoo ku ishinya ikomeje gufata indi ntera, abantu bagomba kumenya neza ibishobora gukurura ingaruka ku buzima bwabo. Yongeraho ko igihe bagiye gukorera tattoo ku ishinya bagomba gushaka inzobere mu by’ubuvuzi bwa tattoo, bakamenya ko byujuje ibisabwa byose. Yagize ati: “Tattoo ku ishinya, niba itakoreshejwe neza, ishobora gutera ingaruka zizamura ibibazo, ariko umuntu ashobora kuyikora neza igihe cyose abikoze mu buryo bwizewe.”
Guhindura ishinya umukara hifashishijwe tattoo biragenda bikurura abantu benshi mu Rwanda, cyane cyane ku rubyiruko. Benshi babona ko ari uburyo bwo kugaragaza ubwiza no kugira icyizere, ariko si ibintu bikwiye gufatwa mu buryo bworoshye. Ni ngombwa kwitondera ingaruka zishobora kuboneka ku buzima bw’umuntu, cyane cyane mu kanwa. Abifuza gukora tattoo bagomba kwitonda no gukoresha serivisi zizewe, gukurikiza inama z’abaganga, no kubahiriza isuku kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubagiraho.










