Umuhanzi Deus Ndugwa, wamamaye nk Grenade Offical, bivugwa ko yahinduye idini yinjira mu idini ya Islamu, akaba yiyongera ku bandi bahanzi bo muri Uganda binjiye muri iri dini rya Islamu.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yavuye mu idina rya gikirisitu (Kristo) akinjira muri Islamu, idini rikomeje kwigarurira bamwe mu bakora imiziki muri Uganda.
Grenade kaba aje yiyongereye ku bandi barimo bakora umuziki barimo George William Kigozi, akaba asigaye yitwa Hassan Kigozi, OS Suuna ubu witwa Abdul Shakur, Viola Nakitende usigaye witwa Nahia, ndetse na FredSsebbaale wiyise Ibrahim.
Icyakora, Grenade ntaratangaza izina ry’Igisilamu ateganya kwitwa. Gisa amakuru avuga ko ashobora kuritangaza mu gihe kiri imbere.
Bivugwa ko uyu muhanzi yahinduye idini ari mu mahanga aho asanzwe atuye. Nyuma y’uko amashusho asakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yakirwa muri iri dini, ay’amakuru yakwirakwijwe mu buryo butandukanye n’abafana ndetse n’abakurikiranira hafi imyidagaduro.
Hari abamushimiye kuba yahisemo kwinjira mu idini rya Islamu, mu gihe abandi bibajije impamvu yabimuteye, aho bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko bishobora kuba ari uburyo bwo gushaka kwamamara cyangwa bikaba bifitanye isano n’izindi nyungu zitaratangazwa.








