Umuhanzikazi wo muri Uganda, Grace Khan, yahakanye amakuru yavugaga ko yajyanywe muri rehab kubera ibiyobyabwenge, ashimangira ko ikibazo yari afite ari inzoga gusa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Grace yavuze ko amaze amezi atatu ari mu kigo ngororamuco giherereye i Gayaza, aho ari kwitabwaho mu rugendo rwo kureka burundu inzoga.
Yagize ati: “Ikibazo cyanjye ni inzoga gusa. Ni zo zanteje ibibazo byose. Kuri iki Cyumweru nduzuza amezi atatu ndi hano muri rehab.”

Aya magambo ye aje asubiza inkuru zari zimaze iminsi zikwira ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko yaba yarajyanywe kuvurwa ibiyobyabwenge, ndetse ko umuryango we n’inshuti ze bari gushaka amafaranga angana na Miliyoni 6 z’amashilingi ya Uganda yo kwishyura ibimenyetso bya rehab.
Hari n’amakuru yavugaga ko Perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yari yiteguye gutanga ubufasha kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Gusa Grace yavuze ko icy’ingenzi kuri we atari ibivugwa hanze, ahubwo ari ukwiyubaka no kugarura ubuzima bwe ku murongo.
Yavuze ko ubuzima bwe mbere yo kujya muri rehab bwari bumeze nabi cyane, ku buryo byageze aho aruka amaraso.
Ati: “Mbere yo kuza hano, ubuzima bwanjye bwari bubi cyane. Nageraga aho nkaruka amaraso. Nari meze nabi ku buryo iyo umuntu antinzeho gato, sinzi uko byari kugenda.”
Grace ashimangira ko nta muntu wamushyize ku gahato kujya muri rehab, ahubwo ari we wafashe icyemezo cyo kwishakira ubufasha.
Yavuze ko yafashe telefoni ye, ashakisha ikigo cya rehab ku mbuga nkoranyambaga, ahamagara umugore wamufashije kugerayo vuba, mbere y’uko ubuzima bwe burushaho kujya mu kaga.
Ati: “Ni njye wifashe njya muri rehab. Nafashijwe gusa n’inshuti yanjye nahamagaye, turajyana.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko mbere yo kwinjira muri gahunda ya rehab yabanje guhabwa ubuvuzi bw’ibanze, nyuma aza kwinjizwa muri gahunda yuzuye yo kwitabwaho, aho avuga ko amaze gutera intambwe ishimishije.
Inkuru ya Grace Khan yakiriwe n’abafana be mu buryo butandukanye, aho benshi bamugaragarije ko bamushyigikiye muri uru rugendo rwo kugarura ubuzima bwe, abandi bakavuga ko ari urugero rwiza ku bantu bahanganye n’ibibazo nk’ibi ariko bakabiceceka.
Iyi nkuru yatumye benshi baganira ku ngaruka z’inzoga ku buzima, ndetse no ku kamaro ko kwiyakira no gushaka ubufasha hakiri kare.
Ku ruhande rwa Grace, we avuga ko icy’ingenzi kuri ubu ari ugusubirana ubuzima bwe no kugaruka mu muziki ameze neza kurusha mbere.







