Gloriose Musabyimana wamenyekanye nka Gogo waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamamaye mu ndirimbo “Blood of Jesus”, yitabye Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa. Bivugwa ko yari asanzwe arwaye indwara y’umutima. ikaba ariyo yamuhitanye “Asphyxia” iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko “kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”.
Bikem wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akaba yafatwaga nka ‘Manager’ we, yemeje urupfu rwa Gogo. Yagize ati “Iruhuko ridashira Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima”. Bikem ni nawe wari woherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo birimo n’icyo yahuriyemo n’abarimo Pastor Wilson Bugembe.
Iyi ndwara y’Asphyxia, izwi nka asphyxiation cyangwa suffocation, ni indwara iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen) mu mubiri, bikaba bishobora gutera umuntu kugwa igihumure cyangwa bikamuviramo no gupfa. Ni ikibazo gikomeye gishobora gushyira ubuzima mu kaga igihe cyose kidasuzumwe cyangwa ngo kivurwe hakiri kare.
Mu buzima busanzwe, iyo umuntu ahumeka, akurura umwuka yinjiza oxygen. Iyi oxygen ijyanwa mu bihaha, igasohoka mu maraso igakwizwa mu mubiri hose. Uturemangingo tuyifashisha mu gukora ingufu. Iyo iyi nzira ihagaritswe, haba mu kwinjiza oxygen cyangwa mu gusohora umwuka mubi wa dioxyde carbone, bishobora gutera kugwa igihumure ndetse n’umuntu akaba yahasiga ubuzima.
Gogo yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto. Kuva mu 2024 ni bwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo “Blood of Jesus” yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho isubirwamo n’abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.






