Umuhanzikazi Gloria Bugie yatangaje impano yifuza ko bazamuha ku munsi w’abakundanye (saint valentin) ibura amasaha make ari imbere.
Gloria Busingye, wamamye ku mazina nka Gloria Bugie, yavuze ko akiri muto kandi ko atarateganya gushaka, ndetse ko muri iki gihe adashishikajwe no kujya mu rukundo kuko yibanze mu gukurora umuziki we.
Nubwo bimeze bityo, ariko yatangaje ko yiteguye kwakira impano z’abafana be n’abamwishimira kuri uyu wa gatandatu.
Mu kinganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo Cherei yavuze ko adashaka ko hari umuzanira indabo ku munsi wa Saint Valentinkuko zangirika vuba, ahubwo ko bamuha amafaranga aho kubuha indabo.
Yakomej avuga ko icyamutera kurushaho kwishimira impano ari uko yahabwa icyangombwa cy’ubutaka (land title) i Kampala cyagwa amafaranga ashobora gutangiza kubaka inzu ye.
Yasoje agira ati: “Niba hari uwifuza kumpa impano ku munsi wa w’abakundanye (Saint Valentin), kuki bitaba byo? Muhawe ikaze. Ndi ingaragu. Impano nifuza ni ubutaka nabwo buherereye i Kampala cyagwa amafaranga yo kubaka inzu ye. Icyiza kandi ni uko ayo mafaranga mwayampa mu ntoki.”







