• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, February 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Gisubizo Ministry na The Ben basohoye bahuriyemo bise “Nabaye umwe n’Imana”

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 29, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubwo ivugabutumwa rikomeje gushaka inzira nshya zo kugera ku bantu benshi, itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministry ryahisemo kwagura imbago z’umuziki wa Gospel binyuze mu bufatanye n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Ibi byagaragariye mu ndirimbo nshya yise “Nabaye umwe n’Imana”, yasohotse mumasaha make ashize, ikaba imwe mu ndirimbo igize album yabo ya gatandatu.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, nyuma y’igihe gito imaze yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza uburyo Gisubizo Ministry ikomeje kugendana n’ibihe mu kumenyekanisha ibikorwa byayo. Amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, muri Crown Conference, ku wa 18 Ukuboza 2025, ahantu hazwi mu kwakira ibikorwa bikomeye by’umuziki n’ibindi birori.

Ubu bufatanye ni bwo bwa mbere bubaye hagati ya The Ben na Gisubizo Ministry, bukaba bugaragaza icyerekezo gishya cyo guhuza umuziki usanzwe ukunzwe cyane n’uw’ivugabutumwa, hagamijwe ko ubutumwa bwa Kristo bugera kure. Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi The Ben yari aherutse gusohora, zirimo “Indabo Zanjye”, ndetse n’igitaramo gikomeye “The Nu-Year Groove” yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin, yavuze ko bahisemo gukorana na The Ben kubera ubushobozi no kuba afite amukurikira batari bake, akavuga ko ibyo byabafasha bityo ubutumwa bwiza bwa Kristo bukarushaho gukwira hose.

Gisubizo Ministry na The Ben basohoye “Nabaye umwe n’Imana”

Yagize ati: “Twahisemo gukorana na The Ben kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Imana bugere kure. Turamushimira ko yemeye gukorana natwe, kuko gukorana nawe ni inkunga ikomeye kuri Gisubizo Ministry mu kwagura ubutumwa bwiza bw’Imana na Gospel yose muri rusange.”

Muhemeri yanongeyeho ko “Nabaye umwe n’Imana” ari indirimbo ya mbere mu ndirimbo zirindwi zigize album yabo ya gatandatu, anatangaza ko album yose izasohoka muri uyu mwaka wa 2026.

Mu myaka 21 Gisubizo Ministry imaze ikora umuziki w’ivugabutumwa, yubatse izina rikomeye rishingiye ku guteza imbere impano z’abaririmbyi bayo no gutanga ubutumwa bufite ireme. Bamamaye mu ndirimbo zirimo “Nguhetse ku Mugongo”, “Amfitiye Byinshi”, “38 Irangiye”, “Uzandengere”, “Ametupa Nguvu” n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Uretse indirimbo, Gisubizo Ministry yagiye ikora ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, bigira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, ikaba ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu nkingi za mwamba muri Gospel nyarwanda.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Halima Namakula yasabye ko hakorwa umuhango wo kwibuka Mowzey Radio

Next Post

Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Umuziki usaba gukorera mu ikipe” – Spice Diana

“Umuziki usaba gukorera mu ikipe” – Spice Diana

by Alex RUKUNDO
1 hour ago

Umuhanzikazi wamenyekaniye mu kigo cya Source management, Spice Diana, yagiriye inama bagenzi be bakora umuziki, ashimangira akamaro ko gukorana n’ikipe...

I Bruxelles hategerejwe igitaramo  cya Israel Mbonyi

I Bruxelles hategerejwe igitaramo cya Israel Mbonyi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gukura no kwambuka imipaka, i Bruxelles mu Bubiligi hategerejwe igitaramo cyitezweho...

Kendrick Lamar yaciye agahigo nka Jay-z mu bihembo bya Grammy Awards 2026

Kendrick Lamar yaciye agahigo nka Jay-z mu bihembo bya Grammy Awards 2026

by Alex RUKUNDO
18 hours ago

Mu bihembo bya Grammy Awards 2026, umuraperi Kendrick Lamar yanditse amateka mashya, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha...

Next Post
Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Nyuma yo kwakira agakiza, Yampano yatangaje ubukwe n’umukunzi weUwineza Vava

Davis D yasobanuye impamvu atagikorana na Elment Eleeeh

Davis D yasobanuye impamvu atagikorana na Elment Eleeeh

Dore bagore 8 bakoze ibikorwa ‘bidasanzwe’ ku isi 2 ni abanyarwanda – N’iki wabigiraho?

Dore bagore 8 bakoze ibikorwa 'bidasanzwe' ku isi 2 ni abanyarwanda - N'iki wabigiraho?

Ibimenyetso byerekana ko inzoka ishobora kukurya n’uko wakwirinda ibyago byayo
Inkuru Ndende

Ibimenyetso byerekana ko inzoka ishobora kukurya n’uko wakwirinda ibyago byayo

by MUNYANKINDI Alphonse
February 3, 2026
“Umuziki usaba gukorera mu ikipe” – Spice Diana
Imyidagaduro

“Umuziki usaba gukorera mu ikipe” – Spice Diana

by Alex RUKUNDO
February 3, 2026
Rayon Sports mu gihirahiro: imikino iri imbere iteye impungenge
Imikino

Rayon Sports mu gihirahiro: imikino iri imbere iteye impungenge

by MUNYANKINDI Alphonse
February 3, 2026
I Bruxelles hategerejwe igitaramo  cya Israel Mbonyi
Imyidagaduro

I Bruxelles hategerejwe igitaramo cya Israel Mbonyi

by MUNYANKINDI Alphonse
February 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.