Filime ‘Didy’ ya Gaël Kamilindi uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri sinema usanzwe aba mu Busuwisi, ihatanye n’izindi zitandukanye mu iserukiramuco riri kubera muri Nigeria.
Iyi filime ihatanye mu iserukiramuco rya Africa International Film Festival (AFRIFF) riri kuba ku nshuro ya 14. Ryatangiye ku wa 2 Ugushyingo 2025 zikazarangira ku wa 8.
Ihatanye mu cyiciro cya filime mbarankuru cyiswe ‘Documentaries — In Competition (International)’. Ihatanye n’izindi zirimo ‘Lace Relations’ yo muri Autriche yayobowe n’uwitwa Anette Baldauf, Chioma Onyenwe, Joana Adesuwa Reiterer na Katharina Weingartner.
Hari kandi iyitwa ‘Tukki: From Roots To Bayou’ yo mu Bufaransa yayobowe na Vincent Le Gal afatanyije na Alune Wade, ‘Where Two Oceans Meet’ ya Lulu Scott, ‘Nteregu (A Story To Be Sung)’ ya Manuel Loureiro, Roger Mor, ‘Lobito Bound: A Journey To Africa’s New Frontier’ ya Leopold Belanger na ‘The Eyes Of Ghana’ ya Ben Proudfoot.
“Didy” yakozwe na Gaël Kamilindi na Francois-Xavier Destors. Igaruka ku nkuru mpamo ya Gaël Kamilindi wari ufite imyaka itanu gusa ubwo nyina Didy yapfaga.
Gaël Kamilindi yavutse mu 1986 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Busuwisi. Mu 2011 yasoje amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Théâtre Conservatoire National d’Art Dramatique i Paris mu Bufaransa.
Yakoranye n’abayobozi ba filime bakomeye barimo Bob Wilson, Jean-Pierre Vincent, Krzysztof Warlikowski, Mélanie Laurent na Denis Podalydès.
Mu 2017 yinjiye muri La Comédie-Française, imwe mu nzu zikomeye z’ikinamico mu Bufaransa. Uretse gukina filime, ijwi rye ryifashishwa mu mishinga itandukanye ya Gallimard, Radio France, Philharmonie de Paris ndetse na filime mbarankuru zitandukanye.
Amaze gukora filime zitandukanye zirimo iyitwa “Taxi Moto” izajya hanze mu 2026, “Didy’ yo mu 2024 yakoze afatanyije na François-Xavier Destors, “Les Resquilleurs” yo mu 2025, “Freedom’’ nayo yo mu 2024 n’izindi.
Mu gukina yagaragaye muri filime zirimo “Looking She Said I Forget” ya Naomi Pacifique, “L’Oiseau blanc” ya Mathieu Epiney na “Night Shift’’ ya Kayije Kagame na Hugo Radi zo mu 2023.






