Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi filime yiswe The Battle of Bisesero izibanda ku kwihagararaho, kurwana ku buzima no ku bushobozi bwo gukomeza kubaho byaranze abarokokeye muri ako gace.
Bisesero, ubu iherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, izwi nk’ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere, ariko kandi hakagaragarira urugero rwihariye rwo kwirwanaho kw’Abatutsi banze kwicwa batagize icyo bakora. Iyi filime igamije kongera gusobanura ayo mateka mu buryo bwubaha ukuri, ababuze ubuzima, ndetse n’abarokotse.
Abayitegura batangaza ko iyi filime izaba iri mu zambere nini zivuga kuri Jenoside zikorwa byimazeyo n’Abanyafurika, haba mu kuyandika, kuyiyobora no kuyikinamo. Intego nyamukuru ni ugufasha urubyiruko rwa Afurika kwiyumvamo amateka yarwo, rukayamenya neza kandi rukagira uruhare mu kuyabika no kuyasobanura ku isi.
Filime iri kuyoborwa n’umunya-Afurika y’Epfo Mandla Dube, wamamaye mu kuyobora filime zatsindiye ibihembo mpuzamahanga. Azaba afatanyije n’umukinnyi w’icyamamare Wale Ojo, wavukiye i Londres ariko ukorera hagati y’u Bwongereza na Nigeria, ndetse na Richard Hall, umwanditsi n’umuproducer watsindiye igihembo cya Emmy.

Inkuru nyamukuru ya filime ikurikira ubuzima bw’umukobwa muto na se mu bihe bigoye bya Jenoside, bagahangana n’ibitero bikomeye ariko bagahitamo kudacika intege. Mandla Dube avuga ko iyi nkuru igaragaza ihitamo rikomeye abantu bakoze ryo guharanira kubaho, nubwo bari bahanganye n’akaga kadasanzwe.
Wale Ojo azagaragara akinira Aminadabu Birara, umwe mu ntwari zizwi cyane z’i Bisesero. Birara yayoboye itsinda ry’Abatutsi biyemeje kwirwanaho aho gutegereza kwicwa, n’ubwo bari bake kandi badafite intwaro zihagije. Amateka ye agaragaza urugendo rurerure rw’ihangana, kuko yananyuze mu bihe by’itotezwa ry’Abatutsi byo mu 1959, 1962, 1963, 1973 ndetse no mu myaka yakurikiye itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na RPF Inkotanyi.
Umunyarwandakazi Tracy Kababiito, ukomoka muri Uganda, azakina Epiphanie, umukobwa wa Birara. Kababiito asanzwe azwi nk’umukinnyi wa filime, umuproducer n’umuntu wiyemeje ibikorwa by’ubugiraneza. Aheruka kugaragara muri filime ya Netflix African Folktales Reimagined.
Iyi filime ishingiye ku nkuru yanditswe ku bufatanye bw’umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen n’Umunyarwanda Joël Karekezi, wamamaye mu 2018 nyuma yo gutsindira igihembo cya Golden Stallion muri FESPACO abikesheje filime The Mercy of the Jungle. Abayitegura bavuga ko bamaze imyaka irenga itatu bayitegura, bakora ubushakashatsi burimo gusura i Bisesero no kuganira n’abarokotse n’abandi bafite aho bahuriye n’ayo mateka.
Richard Hall, umwe mu bayiproducer, asanzwe azwi cyane ku nyandiko mvuga The 600: A Soldiers’ Story ivuga ku byabaye mu Rwanda mu 1994, iboneka kuri Amazon Prime. Avuga ko The Battle of Bisesero igamije gufasha isi gusobanukirwa neza uko Abanyarwanda bahanganye n’amateka akomeye, ariko bakanagaragaza icyizere n’ubushobozi bwo kwiyubaka.
Ku buyobozi bwa filime, iyi nkuru ifite n’indi ntego yo guha ijwi urubyiruko, by’umwihariko abakobwa. Mandla Dube avuga ko inkuru nka Epiphanie zifasha urubyiruko kumva ko ubuzima bwabo bufite agaciro kandi ko bashobora guhindura ejo hazaza habo.
Abakinnyi bavuga ko iyi filime ari ikimenyetso cy’uko Afurika itangiye kwandika no kuvuga amateka yayo mu buryo buyikwiriye. Wale Ojo yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka akomeye n’iterambere rigaragara, bikwiye kugaragazwa mu kuri no mu bwubahane.
Ku ruhande rwe, Tracy Kababiito yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagize uruhare muri iyi filime, akemeza ko ari inkuru ikwiye kumenyekana ku isi hose. Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi igikeneye gusobanurwa neza, cyane cyane ku bantu bakiri bato.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko, twigira byinshi kuri iyi nkuru birimo kwihangana no kubabarira. Kubabarira si ukwibagirwa ibyabaye, ahubwo ni ukwiyambura umutwaro w’amateka kugira ngo atagufata nk’imbohe y’ubu.”







