Umuraperi w’Umunya-Uganda Fik Fameica yatangaje ko nta muhanzi cyagwa umuntu uwari we wese waba yaragize uruhare mu itangira ry’umuziki we, ahamya ko yageze aho ari ubu abikesha imbaraga ze bwite n’impano ye.
Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, Fik Fameica yavuze ko izamuka rye muri muzika ritatewe n’abandi bantu, ahubwo ryaturutse ku bwitange bwe no gukora cyane.
Ati:” Nanyuze mu bikomeye ndetse no kwigomwa ibintu bitandukanye. Ni jye wiyandikiye indirimbo yatumye menyekana, kandi kuva ubwo kugeza n’uyu munsi, byose ninjye ubyikorera ku giti cyanjye.”
Ibi yabivuze kubera amagambo yigeze kuvugwa na Pallaso, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki wa Uganda, wavuze ko yagize uruhare mu kumufasha gutangira umuziki.
Fik Fameica yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko nubwo yigeze kuba hafi y’abahanzi bamwe mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, nta n’umwe wigeze amuha ubufasha bufatika bwaba ubwa mafaranga cyagwa ibitekerezo byaba byaramufashije kumenyekana.
Yakomeje agira ati:” Kuvuga ko umuntu yagufashije, bivuze ko yaguhaye ubufasha mu buryo bufatika — nko gukorana indirimbo, kukwishyurira studio cyangwa kukugira mu buyobozi bwa muzika yawe. Ariko njyewe nta muhanzi wigeze abinkorera.”
Yavuze ko yigeze kuba hafi na Geosteady, ariko asobanura ko byari ubucuti busanzwe aho kuba ubufasha bwamugejeje ku rwego rwo kumenyekana.
