Eva Apio yagiye muri Maroc, aho arikumwe n’inshutiy ze, ndetse bikaba bivugwa ko ku wa Gatandatu ariho yakurikiriye umukino w’umupira w’amagura wari wahuje Nigeria na Misiri bahatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cya Afurika (AFCON) 2025.
Kubera ko Calvin Bassey, atabashije kwitabira uyu mukino nyuma y’uko yariyahawe ikarita y’umuhondo mu mukino wa kimwe cya kabiri batsinzwemo na Maroc ku wa Gatatu nijoro, uyu myugariro wa Fulham F.C yawurebeye mu myanya aho abafana bababicaye.
Iruhande rwe hari Eva Apio, umunyamiderli w’umunyabritaniya, wavukiye muri Uganda, wari warigeze kugarukwaho mu makuravuaga ko yaba yarigeze gukundanaho n’umuhanzi Asake.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uko ashyigikiye ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles.
Ndetse nyuma yanashyizeho andi mashusho ari kumwe na Calvin Bassey, yakurikizanya n’utumenyetso tugaragaza ko twabaduhatse ikintu kinini (ururkundo) inintu byatumye havugwa amakuru menshi y’ibihuha by’uko bombi baba bari mu rukundo, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Nigeria batangiye kumwita “umukazan.”
Nta n’umwe muri bo, yaba Apio cyangwa Bassey, wigeze agira icyo atangaza ku mibanire yabo, ariko bigaragara ko bombi bishima iyo kumwe.





