Mu bihe bya vuba, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara inkuru zivuga ko kujya muri sauna no kwoga mu mazi akonje ari “umuti w’igitangaza”: bivugwa ko byongera ubudahangarwa bw’umubiri, bigashonga ibinure, bigagabanya ububabare bwo mu ngingo ndetse bikanafasha mu guhangana n’agahinda gakabije. Ariko se, ibi byose bifite gihamya ya siyansi ihagije?
Nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga, hari ibyo sauna n’amazi akonje bifasha, ariko si byiza kubifata nk’umuti wizewe w’indwara zose. Dr Heather Massey, umwarimu muri Kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza, asobanura ko imibiri yacu isanzwe ifite ubushobozi bwo kwirinda impinduka z’ubushyuhe, igakomeza kugumana ubushyuhe buringaniye buri hagati ya dogere 36.5 na 37.
Avuga ko mu buzima bwa buri munsi, abantu bake cyane bashyira imibiri yabo mu bushyuhe bukabije cyangwa mu bukonje bukabije. Iyo bibaye, umubiri ukoresha imbaraga nkeya zidasanzwe kugira ngo wirwanaho, bigatuma hiyongeramo impinduka zimwe na zimwe zishobora gutuma umuntu yumva ameze neza.
Sauna ifasha iki mu by’ukuri?
Kuba sauna zikunzwe cyane ntibitangaje. Uzasanga muri gym no muri spa hafi ya hose, sauna zuzuyemo abantu. Hari abazifata nk’ikiruhuko nyuma y’imyitozo ngororamitsi, abandi bakazijyamo kubera kubikunda, mu gihe hari n’abemera ko iminota mike y’ubushyuhe bwinshi ihita ikiza umubiri n’ubwonko.
Dr Massey avuga ko nta gushidikanya, umuntu wicaye muri sauna akabira icyuya ashobora kumva yisanzuye, yorohewe, ndetse n’ububabare bwo mu mubiri bukagabanuka by’igihe gito. Icyakora, ikibazo nyamukuru ni ukumenya niba aka kamaro kagira ingaruka z’igihe kirekire, cyangwa niba ari uko umuntu yiyumva neza mu kanya gato.

Ubushakashatsi bumwe buheruka gukorwa bwerekanye ko gushyira umubiri mu bushyuhe kenshi bishobora kugira ingaruka nziza ku muvuduko w’amaraso no ku mikorere ya insulin, bikaba bishobora gufasha abantu bafite indwara zimara igihe kirekire. Ariko Dr Massey ashimangira ko ibimenyetso bikiri bike, bityo hakenewe ubushakashatsi bwimbitse mbere yo kuvuga ko sauna ari umuti wizewe.
Agira ati: “Ntiturabasha gupima sauna mu buryo busesenguye neza. Birashoboka ko mu gihe kiri imbere tuzabona akamaro kayo neza, ariko ubu ntiturahagera.” Yongeraho ko abantu bakwiye gukomeza kujya muri sauna kubera uko bibatuma biyumva, ariko ntibabifate nk’inzira yonyine yo kugera ku buzima bwiza.
Abantu bafite indwara zidasanzwe, abagore batwite cyangwa abafite ibibazo by’umutima bagirwa inama yo kubanza kugisha inama muganga mbere yo gukoresha sauna, kandi bakabikora buhoro buhoro.
Kwoga mu mazi akonje byo bifasha iki?
Mu kindi cyiciro, kwoga mu mazi akonje nabyo biri kwiyongera cyane, cyane cyane mu bihugu bifite ibiyaga, inyanja n’imigezi. Hari ababyuka mu gitondo bakajya kwibira mu mazi akonje nk’igikorwa cya buri munsi.

Dr Massey, wigeze no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga yo kwoga mu mazi akonje, avuga ko mu ntangiriro bibabaza cyane. Iyo umuntu yinjiye mu mazi akonje, umubiri uhita ugira igisubizo gikomeye: umutima ugatera vuba, umuvuduko w’amaraso ukazamuka, ndetse imisemburo yo guhangana n’akaga nka adrenaline na cortisol ikiyongera.
Ibi byose bigera ku rwego rwo hejuru mu masegonda make ya mbere, hanyuma bigahita bigabanuka. Iyo umuntu abimenyereye akabikora kenshi, umubiri uramenyera, ubwoba n’ihahamuka bikagabanuka ku kigero kinini.
Ariko nanone, abahanga bavuga ko bigoye kumenya niba aka kamaro kose gaturuka ku mazi akonje ubwabwo, cyangwa niba gaturuka no ku bindi bikorwa biyajyana, nko kuba hanze muri kamere, gukora imyitozo ngororamitsi no kuba uri kumwe n’abandi bantu.
Icy’ingenzi ni umunezero n’icyo uhora ukora
Dr Chris van Tulleken, na we umunyamakuru mu by’ubuzima, yemera ko bigoye gutandukanya izo ngaruka zose. Avuga ko bishoboka ko atari amazi akonje cyangwa ubushyuhe bwa sauna byonyine bifasha, ahubwo ari uko abantu baba bari hamwe, bakora ikintu kigoye kandi kibahuza.
Ku bwa Dr Massey, icy’ingenzi kurusha byose si ubushyuhe cyangwa ubukonje, ahubwo ni umunezero. Agira ati: “Abantu bakora imyitozo ihoraho bavuga ko ibyishimo babibonamo ari byo bibafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza. Gukora ikintu ukunda, ushobora gusangiza abandi, bigira uruhare runini mu kugabanya umunaniro w’ibitekerezo n’agahinda.”
Ibyo bishobora kuba gukora mu murima, gutembera, kuririmba mu itsinda, kureba inyoni cyangwa kugenda n’inshuti. Icy’ingenzi ni uguhitamo ikintu kikunezeza kandi ushobora gukomeza gukora igihe kirekire.
Mu gusoza, n’ubwo sauna n’ukwoga mu mazi akonje atari ngombwa ngo umuntu agire ubuzima bwiza, bishobora gutanga inyungu zimwe na zimwe, cyane cyane mu gutuma umuntu yumva ameze neza. Ariko ntibikwiye gufatwa nk’umuti w’ibintu byose, ahubwo nk’inyongera ku mibereho myiza irimo imyitozo, imirire myiza n’imibanire myiza n’abandi.










