Nk’umunyarwanda ukunda ibidukikije, rimwe na rimwe nibaza nti: Ese koko inyamaswa zo mu ishyamba ziracyafite amahoro ni umutekano? Ziracyabona ubuzima nk’ubwo zagize mbere y’uko isi yuzura abantu n’iterambere? None se, nawe nk’umuturage ujya wibaza icyo wakora ngo izo nyamaswa zizabashe kubaho no kuzigaragariza abazadukomokaho?
Ibyo bibazo byombi bidusaba kwisuzuma, tukamenya ko inyamaswa zo mu ishyamba atari ibiremwa byo kureba gusa mu mapariki cyangwa ku mashusho, ahubwo ko ari ibinyabuzima bifite uruhare mu gusigasira ubusugire bw’imiterere y’isi dutuye.
Kubungabunga inyamaswa bisaba ingamba zihamye kandi zifatika aharimo kurinda amashyamba y’ubusitani (natural forests) agihishemo izo nyamaswa; aho gucana ibiti uko twishakiye, tugomba kubisimbuza imishinga irambye.
Gushyiraho ibigo birengera inyamaswa harimo n’inyamaswa ziri mu kaga, hifashishijwe ubuvuzi n’ubumenyi bwa siyansi. Kurwanya uburobyi n’ubuhigi butemewe (poaching), binyuze mu mategeko no guhana ababikora.
Guhungura abaturage bakamenya akamaro k’inyamaswa zo mu ishyamba no kubatoza kuzibungabunga mu mikorere yabo ya buri munsi.
Kubungabunga izo nyamaswa ni ugusigasira urusobe rw’ibinyabuzima bigira isi nziza n’ibidukikije birambye.
Umuturage afite inshingano zo: Kwirinda kwangiza amashyamba no kuyabyaza umusaruro mu buryo butarengera izo nyamaswa.
Gutanga amakuru ku bikorwa by’ubuhigi butemewe cyangwa ubucuruzi bwa nyamanswa. Gutoza abana gukunda ibidukikije no kubigisha byitaho.
Leta yo igomba: Gushyiraho amategeko abatayubahirije bagafatirwa ibihano nituyakurikiza inyamaswa zizabaho mu mudendezo n’umutekano.
Gushyira imari mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima (conservation). Gukorana n’imiryango mpuzamahanga irengera ibinyabuzima nk’Urugaga rwa CITES, WWF n’abandi.
Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, buzanira igihugu amadovize ariko bugakorwa ku buryo butabangamira ubuzima bwazo.
Ese, niba inyamaswa zibayeho neza, ubuzima bwa muntu ntiburushaho kugenda neza? Dufite inshingano yo gusigasira uburenganzira n’ubuzima bw’izi nyamaswa, kuko natwe turi igice cy’urusobe rw’ibinyabuzima. Ntidukwiye gutegereza ko zose zibura ngo tubone kubivuga, ahubwo tugomba gufata ingamba ubu – tukarengera iziriho, tukita ku ziri mu kaga, kandi tukubaka ejo hazaza h’amahoro ku muntu n’inyamaswa.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO









